Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda iributsa abanyarwanda ko umuco wo kwihanira utemewe

Mu miryango no mu bantu muri rusange, birashoboka ko habamo amakimbirane, kutumvikana cyangwa umwe agakoserereza undi, nyamara ariko uburyo bwo gukemura ibibazo abantu bafitanye si ukwihorera kuko ari icyaha kandi bishobora gutera ingaruka nyinshi.

Ni byiza rero ko abafitanye amakimbirane no kutumvikana cyangwa hari uwakosereje undi, bagana ubutabera aho kwihanira kuko hari ubwo bivamo gukomereka cyangwa gupfa kw’abantu.

Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda yibutsa abafitanye amakimbirane kwirinda kwihanira ahubwo bakegera inzego zibishinzwe zigashakira ibisubizo ibibazo byabo.

Ibi Polisi y’u Rwanda ibyibukije nyuma y’aho mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki ya 9 Mata mu Murenge wa Mbazi akarere ka Nyamagabe abagabo 2 aribo Nshimiyimana Anastase na Ndungutse Callixte bafatiye mu cyuho abandi bagabo 3 aribo Butera Frederick, Niryoshema Jean Pierre na Rushogoro Jean barimo kwiba amateke mu kibaya cya Rukarara bakabakubita kugeza ubwo Butera apfa, naho aba bandi bakabakomeretsa, ubu bakaba bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Kaduha, naho aba babakubise, mu gihe iperereza rikomeje bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Musange.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Andre Hakizimana yagaye ibi byakozwe n’aba bakubise bagenzi babo, avuga ko nubwo bibaga imyaka y’abandi igisubizo kitari ukwihanira. Aha yavuze ati:”Abantu bakwiye kwirinda umuco wo kwihanira, ahubwo buri gihe bakajya bashyikiriza ibabazo n’ibirego byabo inzego z’ibanze, iza Polisi n’iz’ ubutabera. N’ubwo aba bafatiwe mu cyuho biba imyaka y’abandi, igisubizo nticyari ukubakubita no kwica umwe muri bo, bari kubafata bakabashyikiriza inzego z’umutekano bagakorerwa dosiye bagashyikirizwa ubutabera bagahanirwa icyaha bakoze cy’ubujura, ariko ubu aba bamwishe bagiye gukurikiranwaho icyaha cy’ubwicanyi.”

Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze cyane cyane ab’ inzego z’imidugudu n’ utugari kujya bakurikirana, bakanamenya abantu batabanye neza ndetse n’ingo zirangwamo amakimbirane kandi bakihutira gukemura ibibazo muri iyo miryango kugira ngo bene ubwo bwicanyi bukumirwe.

CIP Hakizimana yasoje asaba abaturage kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha nk’ibi kimwe n’ ibindi muri rusange, cyane cyane binyuze mu guhanahana amakuru n’ inzego z’ umutekano ku bantu abo aribo bose bakekwaho gukora ibyaha kugirango  bashyikirizwe ubutabera.

Ingingo ya 140 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi kandi bihanishwa igifungo cya burundu.