Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda iributsa abanyarwanda ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku buzima

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, mu mpera z’icyumeru habereye ibiganiro  nyunguranabitekerezo byahuje Polisi y’u Rwanda ishami ry’ubugenzacyaha n’abafatanyabikorwa batandukanye, baganira ku ngaruka ibiyobyabwenge bigira ku buzima bw’umuntu.

Muganga Charles Mudenge, inzobere ku kuvura indwara zo mu mutwe akaba n’umuganga mu bitaro bikuru bya Kaminuza y’u Rwanda (CHUK) mu kiganiro yatanze, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera imbaraga ishyira mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, akaba yaranifuje ko mu ishami rya Polisi rishinzwe kubirwanya harebwa n’uburyo hashyirwamo abaganga kuko aribwo hagaragara neza ihuriro ry’ibiyobyabwenge n’ubuzima bw’umuntu, akaba yaragize ati:”ubundi Polisi ireba ingaruka uwanyoye ibiyobyabwenge bimugiraho bigatuma akora ibindi byaha, ariko ntabwo ireba uko byangiza ubuzima bwe, ni byiza rero ko habaho ubufatanye bwa Polisi  n’abaganga kugirango habeho kurwanya ibyaha biterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ariko tunasigasira ubuzima”.

Mudenge yakomeje avuga impamvu zitandukanye zituma abantu bishora mu biyobyabwenge, aho bamwe babyigishwa na bagenzi babo kubera urugomo, abandi bakaba abashobora kubyishoramo kubera ihungabana.

Yanavuze  ko abantu bakoresha ibiyobyabwenge bibagiraho ingaruka nyinshi harimo n’indwara z’umwijima, umutima impyiko ndetse bikaba bigira n’ingaruka mbi  ku bwonko.

Yasoje asaba Polisi y’u Rwanda yakorana n’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka ndetse na Polisi mpuzamahanga bakarwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu dore ko ibyinshi bituruka mu bihugu byo hanze.

Umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, yavuze ko ibi biganiro bituma abanyarwanda barushaho gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge bakabyirinda.

Akaba yaranavuze ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gukoresha ibiganiro nk’ibi, abantu bakarushaho kumenya ingaruka z’ibiyobyabwenge, kuko akenshi aribyo bituma bishora mu byaha bitandukanye nk’ubusambanyi, ubujura buciye icyuho, gufata abagore n’abana ku ngufu, ubwicanyi n’ibindi.