Birashoboka ko mu miryango no mu bantu muri rusange habamo amakimbirane, ariko uburyo bwo kuyakemura bishobora gutera ingaruka nyinshi.
Ikigaragara ni uko aho kugirango bamwe bayakemure mu bwumvikane cyangwa ngo aho binaniranye bagane ubutabera, bahitamo kwihanira rimwe na rimwe hakavamo impfu z’abantu cyangwa abandi bagakomereka.
Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda yibutsa abafitanye amakimbirane kwirinda kwihanira ahubwo bakegera inzego zibishinzwe zigashakira ibisubizo ibibazo byabo.
Ibi Polisi y’u Rwanda ibyibukije nyuma y’aho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo mu kagari ka Musongati umurenge wa Nyarusange akarere ka Kirehe, uwitwa Uwiragiye Augustin w’imyaka 23 atemeye murumuna we witwa Mugenzi Vincent akoresheje umuhoro, ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Kirehe, naho iyi nkozi y’ibibi ikaba ifungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe mu gihe iperereza rikomeje.
Bikaba bivugwa ko aba bavandimwe bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko abantu bashobora kugira icyo batumvikanaho, ariko ko hariho ubuyobozi, abajyanama, abunzi n’inzego z’umutekano bo kubumvikanisha.
Akaba yakomeje agira ati : « Kubera iyo mpamvu ntibyumvikana uko umuntu yakwikururira gufungwa kubera kwihanira cyangwa gukora ibinyuranyije n’amategeko ».
Akaba yasabye abaturage kwirinda amakimbirane ayo ariyo yose, abayafitanye bakegera inzego zibishinzwe zikabafasha kuyakemura.
Kinyarwanda
English











