Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Superitendent of Police (Spt.)JMV Ndushabandi, aributsa abakoresha umuhanda, cyane cyane abatwara ibinyabiziga, abagenzi n’abakoresha amaguru kubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka zitera gukomereka n’imfu by’abantu, kwangirika kw’ibikorwa remezo n’ibindi.
Ibi abivuze nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Gicurasi mu gihugu hose habaruwe impanuka 4 zabereye mu turere twa Rwamagana, Gasabo, Bugesera na Nyabihu, zose hamwe zikagwamo abantu 4 abandi 6 bagakomereka
Muri izo mpanuka, harimo iyabereye ku muhanda Rwamagana-Kigali ahitwa Musha mu Kagari ka Kanyansenge Umurenge wa Gahengeri Akarere ka Rwamgana, aho ikamyo yo mu bwoko bwa Scania ifite pulaki T6660VE yagonganye na Fuso ifite Pulaki RAC 163A.
Supt. Ndushaband akaba yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’uko iyi kamyo yabuze feri.
Yanavuze ko kubera umuvuduko mwinshi yari ifite, byageze aho makuzungu yayo (container) yahanutse ikagonga Fuso ndetse na Moto RB271L zari zihuriye mu muhanda.
Umushoferi wa Fuso, na mugenzi we bari kumwe , umumotari wagonzwe n’izi modoka zombi bahise bitaba Imana.
Naho umushoferi w’iyi kamyo n’undi muntu 1 wari uri muri Fuso bo bakomeretse bidakabije.
Aba bakomeretse bakaba bahise bajyanwa ku bitaro bya Rwamagana no ku bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Supt. Ndushabandi akaba agira inama abashoferi ko mbere yo gufata urugendo rurerure kubanza kureba ko feri zabo ari nzima.
Yakomeje anagira inama abanyamaguru ko mbere yo kambukiranya umuhnda babanza kujya bareba ku mpande zombie z’umuhanda.
Spt. Ndushabandi yanasabye abagenzi kujya batanga amakuru b’abashoferi badakurikiza amategeko y’umuhanda, harimo abatwara ku muvuduko munini, uburangare, abavugira kuri telephone batwaye n’andi makosa kuko akenshi ariyo ateza impanuka.
Kinyarwanda
English











