Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda iributsa ababyeyi gukurikirana abana babarinda kurohama

Muri ibi bihe by’imvura ababyeyi barasabwa kuba maso bakarinda abana kurohama mu mazi.Ibiyaga ndetse n’imgezi bihitana abantu muri rusange by’ umwihariko abana bato, ningombwa rero ko ababyeyi nabandi bafatanije kurera bita kubana bababuza gukinira hafi yayo mazi, kandi bakabashakira imirimo mungo kurusha uko bazerera arinabyo bishobora guteza bene ibyo bibazo utanaretse ndetse n’ ingeso zitari nziza nko kwishora mu biyobyabwenge n’ ibindi

Uzasanga abana benshi bidumbaguza mu mazi yanduye cyane ku buryo usibye no kuba bahasiga ubuzima, bashobora no kuhakura indwara zitandukanye kubera ayo mazi mabi.

Urugero rwahafi ni aho mu karere  ka Burera,umurenge wa Cyeru ,Akagali ka Ruyange niyonizeye w’imyaka 7 wigaga ku ishuri ribanza rya Ndago yarohamye mu kiyaga cya Burera arimo koga na bangenzibe agahita yitaba imana.

Polisi y’u Rwanda ikaba yongeye gusaba ikomeje ababyeyi n’abandi barera abana kubahozaho ijisho cyane cyane mu gihe bavuye ku ishuri bakabashakira uturimo two gukora cyangwa bagasubira mu masomo baba bize kugira ngo habeho kubarinda kurohama muri  ibyo ibizenga by’amazi ndetse n’imigezi itandukanye.

Polisi kandi irasaba ababyeyi n’abandi bashinzwe kurera  abana mungo no ku mashuri kubigisha  umunsi ku wundi  ko kwidumbaguza mu mazi mabi no mubiyaga  bibakururira indwara ziturutse ku isuku nke ndetse bikaba  byabakururira no kuhasiga ubuzima.