Polisi y’u Rwanda iri kubungabunga ubutumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti yahawe ishimwe ryo kuba yaragize uruhare mu kubungabunga ibidukikije, kwita ku isuku no kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwa remezo n’ibidukikije aho ikorera.
Iki gihembo bakaba bagishyikirijwe n’umuyobozi ukuriye MINUSTAAH, Wallace Divine nyuma y’urugendo yakoze muri uku kwezi kwa Werurwe asura ahantu hose hari Polisi z’ibihugu bitandukanye yirebera uko babungabunga ibidukikije.
Intego y’iki gikorwa cyo gusura, abashinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano mu butumwa bw’amahoro cyari kigamije kubakangurira kubungabunga ibidukikije no kubagira inama n’ibyiza byo gufata neza ibidukikije n’uburyo babirinda.
Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo ukuriye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu yavuze ko igitekerezo cyo kubungabunga ibidukikije cyatanze igisubizo mu kubungabunga ibidukikije kuko habayeho no kubyigisha abandi mu karere bakoreramo k’amajyepfo ya Haïti ahitwa Jérémie ndetse no muri rusange akarere kose ka Port-au-Prince.
Yavuze ko nyuma yo gusura RWA FPU aho ikorera kuwa 11 Werurwe 2015 abayisuye bagiye banezerewe kandi bishimiye akazi keza kakozwe n’abapolisi b’u Rwanda mu kurinda no kubungabunga ibidukikije.
CP Munyambo akaba ashimira cyane abapolisi b’u Rwanda ku kazi keza bakoze, bikaba bigaragaza umusaruro wo gukorera hamwe bikishakamo ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo nkuko bahora babikangurirwa n’umukuru w’igihugu cyacu Nyakubahwa Paul Kagame.
RWA FPU ikaba yarashimwe cyane kuba yarabaye intangarugero cyane ko mu kwezi kwa Gashyantare Serge Therriault yari yabasuye yishimira ibikorwa bitandukanye Polisi y’u Rwanda ikora mu guteza imbere abaturage ba Haiti.
Polisi y’u Rwanda ubu ikaba ifite abapolisi 145 babungabunga amahoro muri icyo gihugu cya Haiti muri bo 140 barinda abakozi b’umuryango w’abibumbye no kugarura umutekano hirya no hino muri icyo gihugu.
U Rwanda rukaba rwaratangiye kohereza abapolisi muri Haiti kuva mu mwaka wa 2010 nyuma y’umutingito wibasiye icyo guhugu ugahitana abantu 300,000 abagera kuri Miliyoni 1,600,000 bagasigara iheruheru.
Kuva u Rwanda rwatangira kohereza abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, abapolisi b’u Rwanda bakora ibikorwa bitandukanye birimo gukora umuganda wa buri kwezi, kubaka ibiraro, gukora imihanda ndetse no gufasha abatishoboye bo mu bihugu bakoreramo.
Kinyarwanda
English











