Polisi y’u Rwanda, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ejo ryakoze umukwabu mu mihanda minini ugamije kureba niba amategeko y’umuhanda yubahirizwa mu rwego rwo gukumira no kurwanya impanuka zikomeje gukomeretsa no guhitana ubuzima bw’abantu.
Iki gikorwa kije gikurikira impanuka zitandukanye zabaye zitewe ahanini no kuba hari abashoferi batwara ibinyabiziga bavugira kuri terefone, umuvuduko ukabije, uburangare mu gutwara ibinyabiziga, imiterere y’ibinyabiziga ndetse no kunanirwa kubahiriza amategeko arengera abanyamaguru by’umwihariko.
Urugero mu mukwabu wabereye ku muhanda wa Nyabugogo-Muhima-mu Mujyi, abapolisi bafashe imodoka 45 mu gihe kitarenze isaha imwe, aho bashoferi bakoreshaga telefoni batwaye imodoka.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji yagize ati:”Gukoresha telefoni utwaye ni kimwe mu bikomeye biteza impanuka turimo guhura nazo. Telefoni itwara ibitekerezo by’umushoferi, irangaza ubwonko bwe; niyo mpamvu ari kimwe mu byo turimo kwitaho muri iki gikorwa ariko turakomeza kwigisha abagenzi ntibakomeze kubyemerera ababatwaye gukora icyashyira ubuzima bwabo mu kaga.”
Yongeyeho ati:” N’ubwo duhana abo dufashe, turasaba n’abagenzi kuzirikana ubuzima bwabo, baduhamagara ahabaye amakosa y’imitwarire kandi aho bishoboka izo modoka bakazivamo. Ibi kandi bizakomereza ku yindi mihanda yo mu gihugu hose.”
Impanuka zikomoka ku gukoresha telefoni utwaye ikinyabiziga, umuvuduko ukabije, imitwarire mibi no kwica amategeko y’umuhanda zigera kuri 90 ku ijana y’impanuka 78 zikomeye zabaye mu kwezi gushize konyine. Inyinshi muri izi mpanuka zakozwe n’imodoka z’abantu ku giti cyabo n’abamotari, abanyamagare n’abanyamaguru ari nabo benshi baziguyemo.
Aha CP Mujiji kandi agira ati:” Impanuka ziterwa n’imodoka zitwara abagenzi n’imizigo zigera kuri 65 ku ijana bitewe ahanini no kutagira utugabanyamuvuduko ,zikaba zigera ku modoka 90 muri ibi byiciro byombi; ariko kuri ubu haravugwa umuvuduko ukabije mu modoka zidatwara abagenzi, ibi bikaba bifatanye no gukoresha telefoni , kikaba ari ikibazo turimo gukemura hifashishijwe ubukangurambaga tutibagiwe no gukurikiza amategeko kubabifatirwamo.”
Nanone agira ati:”Iyo utwaye, jya uzirikana ko hari n’abandi musangiye umuhanda , bakunze ubuzima bwabo kandi bafite imiryango bakeneye kwitaho.”
Nibura abanyamaguru 12 bishwe n’impanuka mu kwezi gushize konyine.
Yanibukije ariko ko itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda ririmo gusubirwamo hagamijwe kongera ibihano ku bawukoreramo amakosa atandukanye aho nk’igihano cyo kuvugira kuri telefoni utwaye kizava ku mafaranga 10,000 cyikikuba inshuro icumi kikagera ku 100,000.
Kuri ibi nanone, hazongerwa igifungo kitarenzaga amezi atandatu ndetse bikurikirwe no kwamburwa uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga aho bizaba ngombwa.
Itegeko ririho ubu ryagaragaje intege nke cyane cyane mu nkiko; aho umuntu umwe wenyine ariwe umaze guhagarikirwa uruhushya rwe mu myaka ine ishize ku magana y’impanuka zabaye; mu gihe uburangare buto bw’umushoferi bushobora guhitana ubuzima bw’abantu benshi.
Kinyarwanda
English











