Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko umutekano w’abantu n’ibyabo ari mwiza

Avugana n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Nzeri, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Célestin Twahirwa, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ihora yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo abaturarwanda bagire ituze ndetse n’umutekano usesuye.

Yabivugiye ahakorera Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi  wa Kigali, mu  murenge wa Remera, mu karere ka Gasabo, ubwo Polisi y’u Rwanda yashyikirizaga ibikoresho ba nyira byo, ibi bikoresho bikaba ari za  terefone ndetse na tereviziyo.

Ibyo bikoresho byari byaribwe mu minsi ishize, mu bibwe hakaba harimo n’abanyamahanga. Bamwe mu bibye ibyo bikoresho bakaba barafashwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage hashingiwe ku guhererekanya amakuru.

Umwe mu basubijwe ibintu bye byari byibwe ni Joshua ukomoka mu gihugu cy’ u Budage akaba yitegura gutangira ibikorwa bye by’ubucuruzi mu Rwanda bwa moto.

Yagize ati:” Niyemeje kuza gukora ubucuruzi bwanjye mu Rwanda kuko nari mpizeye umutekano wanjye ndetse n’uw’ibikorwa byanjye. Nk’ubu mu minsi mike ishize, umujura yanyibye terefone yanjye mpita mbimenyesha Polisi, ntibyatinze barayifashe bafata n’uwayibye none bayimpaye.”

Mugenzi we nawe w’umushoramari wo mu gihugu cya Nijeriya witwa Anthony E Chima akaba ayobora hoteli yitwa Orient, we yagize ati:”Ndashimira cyane Polisi y’u Rwanda ibyo ikora hirya no hino mu gihugu. Vuba aha, abajura batoboye inzu yanjye banyiba tereviziyo na mudasobwa. Inshuti yanjye yaje kumbwira nyuma ko hari ibintu Polisi y’u Rwanda yafashe. Nagiye ahakorera Polisi y’Umujyi wa Kigali mpita mbonamo ibikoresho byanjye bahita babimpa”.

Yagize ati:” Ndemeza ntashidikanya ko umutekano muri iki  gihugu usesuye.”

Si abanyamahanga bonyine bahamya ko muri iki gihugu hari umutekano usesuye kuko n’abenegihugu ubwabo babyivugira.

Sandrine Uwamahoro we avuga ko Polisi y’u Rwanda yegera abaturage ku buryo umutekano wabo baba bawizeye. Yabivuze muri aya magambo:“Abapolisi n’abasirikare baba bazenguruka hirya no hino mu bice bitandukanye aho dutuye, ku buryo iyo hagize umuntu ugira icyo abura, byanze bikunze barakibona. Nk’ubu nabuze tereviziyo yanjye mu mwaka w’2012 ariko nyuma y’imyaka itatu yarabonetse none nayihawe”.

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, imibare y’ikigo cy’ubushakashatsi kizwi nka Gallup yashyize u Rwanda mu bihugu byiza byo ku isi 15 byo guturwamo mu bwisanzure no mu mahoro, muri Afurika ruza ku mwanya wa mbere.

Iki kigo cy’ubushakashatsi kikaba kuwa gatanu w’icyumweru gishize cyarashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika ndetse n’urwa gatanu ku rwego rw’isi mu bihugu bifite umutekano usesuye, aho umuturage atagira ubwoba bwo kugenda nijoro wenyine.