Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko imirambo yabonetse mu kiyaga cya Rweru nta munyarwanda urimo

Hari imirambo iherutse kuboneka mu kiyaga cya Rweru mu ntara ya Muyinga  ho mu Burundi ibonywe n’abarobyi, Polisi y’u Rwanda ikaba ivuga ko iyo mirambo nta munyarwanda urimo.

ACP Theos Badege, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri polisi y’u Rwanda yagize ati “turemeza ko nta munyarwanda uri muri iyo mirambo yabonetse muri icyo kiyaga” ibyo kandi bikaba byashimangiwe n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma n’uwa karere ka Kirehe aho bavuze ko nta muturage wo muri utwo turere waba yarabuze.

Nk’uko bisanzwe bigenda mumikoranire myiza iranga ibihugu byombi Burundi na Rwanda  ndetse n’intara y’iburasirazuba ACP Badege ,arasaba impande zombi u Rwanda n’u Burundi,gukomeza ipererreza no guhanahana amakuru.