Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kwirinda, gukumira no kurwanya ikintu cyose gishobora guteza inkongi z’umuriro zangiza ibintu bitandukanye, zihitana ndetse zigakomeretsa abantu.
Ubu butumwa buje bukurikira inkongi y’umuriro yabaye ku itariki 27 Kamena uyu mwaka mu bitaro bya Gisenyi, biherereye mu murenge wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu, ikaba yarabaye mu nyubako yabyo itangirwamo inkingo, maze itwika firigo eshatu zarimo imiti.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yashimye ubuyobozi bw’ibi bitaro kuba byarihutiye kumenyesha Polisi iyi nkongi ikiba, avuga ko byatumnye iyizimya itarangiza ibintu byinshi.Yongeyeho ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iriya nkongi.
Asobanura igitera inkongi muri rusange, SP Hitayezu, yavuze ko ziterwa ahanini no kwirara, ukutita ku bintu byateza inkongi, impanuka, n’ ubumenyi bucye ku nkongi.
Ibindi yavuze bizitera harimo gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, ndetse no gukoresha abantu badafite ubumenyi mu gushyira amashanyarazi mu nyubako, cyangwa ibikorwa by’amashanyarazi muri rusange.
Yavuze kandi ko ziterwa no kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi nacyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira ku buryo kigera aho gisumbywa ubushobozi n’ibyakinjijwemo, ibi bigatuma bimwe muri byo bishya.
Kubw’ibyo, SP Hitayezu, yakanguriye abaturage gutunga ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi (Fire extinguishers), kwiga uko bikoreshwa no kwita ku buzima bwabyo harimo kujya babisuzumisha ku babihugukiwe buri nyuma y’amezi atandatu kugirango babarebere ko ari bizima.
Na none yabakanguriye kugira ubwishingizi ku nkongi z’umuriro, kutabika ibikomoka kuri peterori mu ngo, kutajya kure no kuzinya buji, itara, itadowa mbere yo kuryama cyangwa kujya kure yabyo.
Yagize ati:“Nubwo abantu bose bagirwa inama yo gutunga ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi, ku muntu utarabona ubushobozi bwo kubigura , ashobora gukoresha umucanga, amazi, ibitaka byumutse mu gihe habaye inkongi y’umuriro ariko agakupa amashanyarazi mbere ya byose kandi agahungisha ibitarafatwa n’inkongi”.
Na none SP Hitayezu yagiriye inama abubaka kwubahiriza igishushanyo mbonera kugira ngo byoroshye ubutabazi ku habaye inkongi y’umuriro.
Yibukije kandi abatwara ibinyabiziga kujya babererekera imodoka igiye mu gikorwa cy’ubutabazi kugira ngo igere ahabereye inkongi vuba.
Yakanguriye abaturage kujya bibuka kuzimya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, radiyo na mudasobwa no gutandukanya ibikoresho bikoresha amashanyarazi muri rusange mu gihe batari kubikoresha.
Yagize ati: “Kubahiriza ibi ni byiza ariko ntibikuraho guhamagara Polisi ku gihe igihe cyose habaye inkongi y’umuriro kuko hari igihe umuriro ushobora kurenga ubushobozi bw’abakoresha biriya bikoresho by’ibanze”.
Imirongo ya terefone yababwiye kujya bahamagara ni: 112 n’111 (itishyurwa) n’indi yishyurwa ariyo : 0788311120, 0788311224, 0788311657 na 0788311335
Mu rwego rwo gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe by’umwihariko kuzikumira , kuzirwanya ndetse no gutabara abari mu kaga (Fire and Rescue Brigade).
Mubyo iri shami rikora, harimo guhugura no gutanga ubumenyi bw’ibanze ku nkongi n’ubutabazi bw’ibanze, kugenzura ibijyanye n’ubwirinzi bw’inkongi n’ibiza mu nyubako nini n’into , gutabara byihuse mu gihe ubutabazi n’ubwirinzi byibanze bwananiranye.
Rikora kandi ubukangurambaga mu kwirinda no kurwanya inkongi mu mashuri, amasoko n’amasantere y’ubucuruzi.
Ubu iri shami rifite imodoka 10 zikoreshwa mu kuzimya inkongi no gutabara abari mu kaga mu bice bitandukanye by’igihugu, zikaba zimwe murizo zarashyizwe ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda muri buri ntara n’ahandi hantu ha ngombwa aho ziva zijya muri ibyo bikorwa by’ubutabazi.
Kinyarwanda
English











