Polisi y’u Rwanda yatangije kuwa gatanu tariki ya 18 Ukwakira ibiganiro byo kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri, aho abanyeshuri bakangurirwa kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge. Iki gikorwa kikaba kirimo gukorwa n’ishami rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gucunga umutekano (Community policing).
Iki gikorwa biteganyijwe ko kizagera nibura mu mashuri ijana yo mu gihugu hose , ni ukuvuga nibura makumyabiri muri buri ntara n’Umujyi wa Kigali, ahakunze kugaragara ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyangwa se imyitwarire mibi mu turere ayo mashuri arimo. Abahabwa ibyo biganiro akaba ari abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.
Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’ishami rya Community Policing muri Polisi y’u Rwanda SSP Willy Marcel Higiro, Community Policing yagize uruhare mu kugabanya ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha by’urugomo binyuze mu makuru atangwa hagati y’amatsinda y’abanyeshuri yo kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri.
Abanyeshuri bari hafi kujya mu biruhuko bimara hafi amezi atatu. Muri ibi bihe rero, bamwe mu banyeshuri bishora mu bikorwa bibi, birimo kunywa ibiyobyabwenge bityo bikaba byabashora no mu mibonano mpuzabitsina. Iki ni igihe cyiza cyo gukora ubukangurambaga ku ngaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge.
Ubuyobozi bw’ishami rya community policing buravuga ko ubu bukangurambaga buzagira ingaruka nziza mu guhindura imyifatire y’abanyeshuri. Uku kwigisha aba abanyeshuri ububi bw’ibiyobyabwenge bizafasha nanone kugabanya ibyaha by’urugomo, kimwe n’inda zitateguwe ndetse n’ikwirakwiza ry’agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.