Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y'u Rwanda irashishikariza abaturage kubungabunga ibidukikije

Mu bihe byo hambere, u Rwanda rwakunze kurangwa n’ amapfa ndetse rimwe na rimwe n’ibihe by’imvura nyinshi zagiye ziteza imyuzure. Mu myaka mike ishize hagiye hagaragara cyane amapfa yaterwaga ahanini n’ibura ry’imvura ryihariraga igice kinini cy’umwaka; bigatuma abakoresha ubutaka bose batabona umusaruro ukwiye ndetse hamwe na hamwe nta n’icyo basarura kuko batigeraga bagira icyo bashyira mu butaka kubera izuba. Ibyorezo by’amapfa byagiye bigabanuka buhoro buhoro aho haziye politiki nshya yo kurengera ibidukikije ndetse n’itegeko rigenga ibidukikije rikanahana ababyangiza.

Ibi byatumye itemwa ry’ibiti cyane cyane ryari riri mu kajagari ricika ;iryari riteye ikibazo akaba ari iry’abatwikaga amakara n’ababazaga imbaho akenshi mu buryo butemewe bikaba byaragaragaye cyane mu ntara zirangwamo amashyamba menshi nk’iy’u burengerazuba, n’iy’amajyepfo n’amajyaruguru.
Iyo witegereje abagenda bangiza ibidukikije hirya no hino cyane nk’abatwika amashyamba, usanga ababikora bafite inyungu z’uburyo bubiri bukurikira:
Hari abo twavuze haruguru bafite inyungu z’ubucuruzi biganjemo abatwika amakara; kubera ko ibyo bikorwa bibera mu mashyamba nyirizina, ku burangare cyangwa ku yindi mpamvu,uyu muriro ushobora gufatisha ikindi gice gisigaye cy’ishyamba kigashya.

Abandi bagaragarwaho n’ibikorwa byo gutwika amashyamba ni aborozi baba bashaka ubwatsi cyane cyane muri iki gihe k’impeshyi aho ubwatsi busanzwe buba bwarumye kubera izuba ryinshi. Hari n’abandi batwika amashyamba batagendereye biriya byombi twavuze haruguru ahubwo twavuga ko ari ubugizi bwa nabi baba bisanganiwe kuko hari ahagenda hashya bigaragara ko hataragirwa kandi nta n’ibiti byo gutwikamo amakara bihari.

Ingaruka z’ibi bikorwa ni izihe? Ingaruka zo gutwika amashyamba n’ibindi bidukikije muri rusange ni nyinshi kandi zigera ku bindi bidukikije harimo abantu n’ibintu. Byanduza ikirere kubera imyotsi izamuka ikagera ku bicu aho ibangamira ikorwa ry’imvura hagati ya biriya bicu biba bikonje n’umwuka ushyushye uba uvuye hasi. Uyu mwuka rero iyo uzamukanye n’iriya myotsi twavuze ntuba ukibyaye ibijojoba bivamo imvura iyo bibaye byinshi, ibi bigatera amapfa amerera nabi ibinyabuzima.

Ahantu hatwitswe kandi, haba hatuye urusobe rw’ibinyabuzima (biodiversity) bigizwe n’utunyabuzima duto twicwa n’umuriro kandi tuba dufite akamaro gatandukanye haba mu butaka no hejuru yabwo. Izo ngaruka zose muri rusange zibangamira ubuzima bw’abantu n’ibindi bidukikije byose muri rusange.