Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irashima uruhare rw’abaturage mu gukumira ibyaha no gutanga amakuru

 Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage kubera ubufatanye bwabo mu kuyigezaho amakuru, ku buryo aribyo byatumye hafatwa abanyabyaha banyuranye.

 Uku kubashimira byakozwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda  Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, ubwo yagiraga icyo avuga ku bantu batandukanye bafatiwe mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge mu minsi ishize.

 Yagize ati:” abaturage bagaragaje uruhare runini  mu gukumira ibyaha batungira agatoki inzego z’umutekano abanyabyaha banyuranye. Ibi bituruka ku mikoranire myiza n’ubufatanye buri hagati ya Polisi n’ibyiciro byose by’abaturage birimo komite z’abaturage zifasha gucunga umutekano, urubyiruko rw’ibyiciro bitandukanye, abakora ubucuruzi bunyuranye, abavuga rikumvikana n’abayobozi b’inzego z’ibanze”.

 Polisi y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’ubukangurambaga mu baturage, aho basobanurirwa akamaro n’ibyiza byo guha inzego z’umutekano amakuru y’uwo bakeka kuba yakora ibikorwa bibi n’ibyaha bitandukanye. 

 ACP Twahirwa yagize ati:” tubona ko ubukangurambaga ari ikintu cy’ingenzi cyane, abaturage baturiye imipaka nibo ba mbere bafasha kumenya ibintu byambutswa ku mupaka biba bidaciye mu buryo bwemewe n’amategeko. Bajye baduha rero amakuru”. 

 Kuri iyi ngingo, hari ababifatiwemo mu minsi ishize:

Uwitonze Theoneste wo mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana yafashwe tariki ya 19 Gashyantare afite udupfunyika tw’urumogi 265, yafatiwe mu karere ka Nyagatare. Undi witwa Dany Noheri nawe yafatiwe mu karere ka Nyagatare afite amakarito atanu ya zebra waragi itemewe. Bose barafunzwe mu gihe harimo gukorwa iperereza.

Mu karere ka Rulindo, Polisi yafashe Mbereyimana Jean Népo na Anitha Mukansanga bakaba bari batwaye udupfunyika 468 tw’urumogi, mu gihe mu karere ka Musanze naho Polisi yahafatiye moto ihetse litilo 14 za kanyanga.

 Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagize ati:” abenshi muri aba, bafatwa nyuma y’uko abaturage baduhaye amakuru arambuye yerekeranye n’abatunda, abacuruzi n’abanywi babyo”. 

Yaboneyeho umwanya wo gusaba ababyishoramo kubireka kuko hariho uburyo bwateganyijwe n’amategeko bwo kubafata no kubahana. 

ACP Twahirwa yakomeje agira ati:” ibikorwa nk’ibi bikururira ingorane  ababikora kandi bishobora kwirindwa. Turabasaba rero kureka gucuruza ibiyobyabwenge ahubwo bagahinduka bakaba n’abafatanyabikorwa bacu mu gucunga umutekano baduha amakuru y’abanze kuva ku izima bakabigumamo”.

 Ingingo ya 24 y’itegeko rihana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ivuga ko ikinyobwa kirengeje 45 ku ijana bya alukoro, icyo gihe gifatwa nk’ikiyobyabwenge. 

 Guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge birabujijwe ndetse bihanwa n’amategeko nk’uko bikubiye mu ngingo za 593 na 594 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha, ku buryo ubifatiwemo ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

 ACP Twahirwa yasabye abaturage gukomeza uwo muco mwiza wo gutanga amakuru kugira ngo habeho guca burundu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.