Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukumira, kurwanya no kuzimya inkongi y’umuriro (Fire and Rescue Brigade) rikangurira buri muntu wese kuba maso ndetse akagira uruhare mu gukumira inkongi z’umuriro kuko zangiza ibintu bitandukanye ndetse zigahitana n’abantu.
Umuyobozi w’iri shami Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega yatanze ubu butumwa kuko muri iki gihe cy’impeshyi hari n’izuba ryinshi hakunze kugaragara hirya no hino inkongi z’umuriro ziterwa ahanini n’abangiza ibidukikije nk’amashyamba ndetse izindi zigaterwa n’uburangare bw’abantu badafata neza ibikoresho bikoresha amashanyarazi n’umuriro mu nzu, bityo bigateza impanuka no gushya kw’izo nzu.
ACP Seminega yagize ati:” kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka kugera ubu mu gihugu hose, hamaze kubaho inkongi z’umuriro zigera kuri 53. Ugereranyije n’indi myaka yabanje, mu gihe nk’iki, zaragabanyutse. Izi nkongi z’umuriro usanga ahanini ziterwa n’uburangare aho usanga abantu mu nzu hirya no hino batitwararika ntibazimye ibikoresho bigira amashanyarazi n’umuriro nka za buji, amapasi, za firigo, imbabura, ibikoresho byo gutekaho bikoresha za gaz, n’ibindi. Hiyongeraho kandi ba rutwitsi bangiza amashyamba ndetse n’ibikoresho by’ubwubatsi bitujuje ubuziranenge nk’insinga, n’ibindi ku buryo bishobora gutiza umurindi umuriro”.
ACP Seminega yavuze ko n’ubwo ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga rikora akazi karyo ko gutabara vuba bahura n’inzitizi zitandukanye; ariko icy’ingenzi basaba ni uruhare rwa buri wese mu gukumira izo nkongi z’umuriro. Yagize ati:” imbogamizi tujya duhura nazo zirimo imyubakire icucitse cyane cyane mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu Ntara; ariko kandi bikajyana no kubura aho ducisha ibikoresho byacu nk’imodoka mu gutabara kubera ko nta mihanda cyangwa inzira zigera ahabereye inkongi kubera iyo myubakire.
Kwegeranya ibikoresho wakoreshaga ukabibika neza, imashini wakoreshaga mu kazi ukayizimya ukayicomokora, umukozi wo mu rugo cyangwa undi wese mu rugo akazimya imbabura, amapasi, za firigo, buji n’ibindi bishobora gutera ibibazo bikavanwa aho babicomeka; ibi ni bimwe mu byafasha kwirinda inkongi z’umuriro. Yasabye kandi n’abahinzi, abatwika amakara ndetse n’aborozi hirya no hino kwirinda kwangiza amashyamba batwika amashyamba.
Yakomeje kandi asaba ko byaba byiza buri rugo rufite igikoresho kizimya umuriro kizwi nka “kizimyamwoto” ndetse na buri mushoferi w’imodoka akakigira kugira ngo mu gihe habayeho inkongi y’umuriro habeho guhita batangira kuzimya hategerejwe ko iri shami ribatabara ariko hari ikintu cy’ibanze cyakozwe hakiri kare.
Mu bindi iri shami rikora, harimo guhugura no gutanga ubumenyi bw’ibanze ku nkongi n’ubutabazi bw’ibanze, no kugenzura ibijyanye n’ubwirinzi bw’inkongi n’ibiza mu nyubako nini n’into.
Mu gihe hari inkongi y’umuriro ibayeho cyangwa hari ubundi butabazi bukenewe; hari terefone zakwifashishwa: 112, 0788311120 na 0788311224 mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Amajyepfo ni 0788311449, mu Ntara y’Amajyaruguru ni 0788311024, mu Ntara y’I Burasirazuba ni 0788311025 naho mu Ntara y’I Burengerazuba ni 0788311023.
Kinyarwanda
English











