Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irasaba buri wese kugira uruhare mu kwirinda ibikorwa by’ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi

Polisi y’u Rwanda irahamagarira umuturarwanda wese kurwanya no kwirinda igikorwa icyo aricyo cyose cyatuma habaho ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi bituma hariho  abatakaza ubuzima ku buryo bw’amaherere.
 
Uku gukomeza ubufatanye mu kuburizamo ibikorwa bitwara ubuzima bw’abantu birasabwa nyuma y’uko abagabo batatu bo mu kagari ka Kinyonzwe, umurenge wa  Mutuntu mu karere ka Karongi batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda nyuma yo kwivugana abana bato b’abakobwa batatu bari mu kigero cy’imyaka iri hagati y’umunani na cumi n’ibiri.

Aba bagizi ba nabi bakoze ariya mahano mu masaha yo ku manywa ku itariki ya 29 Ukuboza mu kagari ka Nyarwungo, Umurenge wa Nkomane, akarere ka Nyamagabe.
 
Aba bagome ubwo bajyaga gukora ubu bwicanyi basanze bariya bana mu ishyamba  aho bari baragiye amatungo yo mu rugo bahita babambura ubuzima.  Ubu iperereza rikaba rigikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu y’ubu bwicanyi. Bariya bagizi ba nabi ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu karere ka Nyamagabe.
 
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Superintendent Hubert Gashagaza arashimira cyane abaturage bafashije mu gutanga amakuru ku nzego z’umutekano bigatuma zifata aba bagizi ba nabi .
 
Aragaya abo bakekwaho gukora iryo bara. Yavuze kandi ko abakoze ariya mahano bazashyikirizwa inzego z’ubutabera kugira ngo babanzwe ibyo bakoze kuko amategeko ahana ubugizi bwa nabi nka buriya ahari. Polisi irasaba kandi n’abandi bagaragara mu bindi bikorwa bibi nk’urugomo, abagore cyangwa abakobwa bakuramo inda cyangwa bahekura ubuzima abo babyara kubireka, kuko nabo amategeko adashobora kubihanganira bakaba nabo bagomba kubihanirwa.
 
Abafitanye amakimbirane nabo barasabwa kubana neza ndetse bakiyambaza abantu b’inyangamugayo bakabakemurira ibibazo hakiri kare byakwanga bakiyambaza Polisi ibegereye n’izindi nzego kugira ngo habeho gukumira. CSP Hubert Gashagaza aravuga ko zimwe mu ngamba zafashwe zo kurwanya ibyo bikorwa bibi harimo kumenya imiryango ifitanye amakimbirane bigakorwa urugo ku rundi bityo hakaba hashyirwamo ingufu nyinshi mu gushakira umuti w’ibibazo by’iyo miryango  ku bufatanye bw’inzego zose.
 
Cyakora n’ubwo harimo gushyirwamo ingufu mu gushaka umuti w’ibyo bibazo by’amakimbirane mu miryango, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo aravuga ko abaturage aribo ba mbere bireba kuko aribo mbere na mbere jisho ry’umuturanyi bityo bakaba bagomba kugeza amakuru vuba ku nzego zibishinzwe kugirango habeho gukumira hakiri kare ibyaha bitarakorwa