Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irasaba abatwara ibinyabiziga kubahiririza amategeko

Ibi byasabwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda Superitendent of Police (SP) Jean Marie Vianney  Ndushabandi, nyuma y’aho kui iki cyumweru tariki ya 27 Mata 2014 umugore witwa Kanyambiriri Erika yafashwe akekwaho kwanga guhagarara kandi Polisi yamuhagaritse, akaba atari afite n’icyangombwa cyo gutwara imodoka, nyuma yo guhagarikwa  na Polisi ari mu kagari ka  Nyarugunga, akarere ka Kicukiro, bikaba bivugwa ko yari yasinze.

Umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superitendent of Police (SP) JMV Ndushabandi yavuze ko kuri iki cumumeru mu masaha 5:30 z’igitondo, abapolisi bari bari ku kazi kabo ka buri munsi ahazwi KBC , bahagaritse utwaye imodaka, akanga guhagarara, agakomeza akigendera.

Sup. Ndushabandi yakomeje avuga ko bagenzi be b’abashoferi bamuhagaritse akanga, n’umupolisi wari uri ku Gishushu amuhagaritse aranga ahubwo aramugonga, akomeza urugendo.

SP Ndushabandi yakomeje avuga ko nyuma y’aho abamotari babonye ibyo yari amaze gukorera umupolisi uri ku kazi bahise bamukurikira, bamufatira mu murenge wa Niboyi, akarere ka Kicukiro, bamushyikiriza Polisi

Uyu mugore yemera icyaha, akavuga ko nta cyangombwa cyo gutwara imodoka yagiraga, akavuga ko ko yagonze umupolisi ku bw’impanuka.
 
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP  Ndushabandi yihanangirije abatwara ibinyabiziga  ko atari byiza gusuzugura umupolisi uri ku kazi kandi afite n’imbunda ugatinyuka no kumugonga.

SP Ndushabandi atangaza ko n’ubwo abapolisi b’u Rwanda bazwiho imyitwarire myiza ariko atari byiza kubasuzugura mu gihe bari mu kazi kabo ndetse bafite n’imbunda kuko bishobora kuvamo izindi ngaruka zikomeye.

Yagize ati “ Usibye ko abapolisi b’u Rwanda bafite Discipline (imyitwarire myiza) ariko si byiza gusuzugura umupolisi mu gihe ubona ari ku kazi ke afite n’imbunda kuko igihe umusuzuguye bishobora kumurenga akaba yakurasa bitewe n’uko akeka ko hari ibyaha bikomeye waba urimo”.