Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kwirinda ibiza biterwa n’imvura

Nk’uko byagaragaye kuwa gatanu tariki ya 5 Nzeri aho imvura yaguye ari nyinshi kandi ikagwa hafi ya hose mu gihugu, nta gushidikanya ko igihe cy’imvura nyinshi cyegereje. Iyo iki gihe kigeze rero, imvura  yangiza ibintu byinshi mu mpande nyinshi z’igihugu,ibihingwa mu mirima,ibikorwa remezo birimo amazu,yaba atuwe cyangwa adatuwe,ibiti by’insinga z’amashyanyarazi,amateme imihanda n’ibindi, tutibagiwe n’ubuzima bw’abantu buhagendera cyangwa bukahazaharira.

Igihugu cyacu tuzi neza ko kigizwe ahanini n’imisozi miremire cyane cyane mu majyaruguru n’uburengerazuba bwacyo,ari naho ibibazo biterwa n’imvura nyinshi bikunze kugaragara. Ikindi tuzi ko ibiza ntawe biteguza ariko kandi nk’ibiterwa n’imvura,tuzi neza ko bikunze kugaragara nyine mu gihe cy’imvura,kandi mu karere igihugu cyacu giherereyemo,ibihe by’imvura nyinshi  biba bizwi n’itegenyagihe.

Kuba bizwi ariko,uretse impanuka,ubundi byakatubereye amahirwe yo guteganyiriza ibi bihe ,aho guhora twumva ngo amazu yatwawe n’umuvu,haguyemo abantu,aho ibihingwa bitandukanye mu mirima byatwawe mu bishanga;aha ntitwakwibagirwa n’inkangu zikunze kubaho ariko nazo zigaragara ku butaka buhanamye kandi zitizwa umurindi n’ibikorwa by’abantu:ubuhinzi,ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukozwe mu kajagari,gucukura umucanga,n’ibindi. Ibi ntibikwiye gukomeza kutwangiriza kandi  bitangira tureba ariko abenshi ntibabyiteho.

Ibi bibazo byose twavuze haruguru biterwa n’imvura nyinshi n’ibizikomokaho,bikomeje kuvugwa henshi mu gihugu ariko harageze ngo nibura ibihitana ubuzima bw’abantu bihagarare. ibi bikaba bifitanye isano n’icyemezo cya Leta cyo kwimura abaturage bose batuye ahantu hahanamye mu gihugu hose,bakimukana n’ibyo bahafite byose ndetse bakerekwa n’aho batura hatekanye,mu rwego rwo kwirinda aho bene izi mpanuka zazongera kuba hose no kutazongera gutakaza ubuzima bw’abantu n’ibindi bintu byangirika. Ibi ariko bikaba bisaba ko abahatuye cyane cyane babyumva kandi bakabigira ibyabo ,bakumva ko biri mu nyungu zabo n’iz’igihugu muri rusange kuko kibakeneye.

Polisi y’u Rwanda,ikaba ikomeza kugira inama abaturage,cyane cyane abatuye ku misozi ihanamye,by’umwihariko abarebwa n’iki kibazo,ko uretse aho bazahabwa kubaka hashya,bakwiye guhitamo ahandi kandi hatazabateza ibibazo,naho ku bandi baturage bose,bagomba kwihatira  gufata ubutaka babuteraho ibiti byagenewe kubufata kandi bakanarengera ibyamaze guterwa ,n’ibindi,…

Icyemezo Leta yafashe kuri iki kibazo cyiri mu nyungu z’abantu n’iz’igihugu muri rusange,kandi ni bumwe mu buryo bwo kubarindira umutekano kandi Polisi y’u Rwanda ikaba ihora ihangayikishijwe n’icyahungabanya ubuzima bw’umuturarwanda wese ndetse n’ibyo  yaba atunze.