Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kwirinda ibisasu kuko hari aho bikigaragara

Nk’uko bizwi, igihugu cyacu cyaciye mu bihe bibi by’intambara na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, biragaragara ko hari ahantu henshi hakiboneka ibisasu, cyane cyane aho abaturage bakorera imirimo yabo ya buri munsi: ubuhinzi, ubworozi, ubucukuzi, ubwubatsi ndetse n’ibindi.

Urugero ni ku italiki ya 21 Ukwakira 2013, aho mu turere 4 dutandukanye mu gihugu hatoraguwe ibisasu.

Mu karere ka Kayonza, umurenge wa Mukarange, akagari ka Kayonza, umwana w’imyaka 12 watoraguraga ibyuma byo kugurisha,  yatoraguye igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade, cyakora Imana yakinze  ukuboko nticyamuturikana.

Inzego z’umutekano zaratabaye zigikuraho.  

Mu karere ka Gakenke,  mu mirenge ya Busengo na Gashenyi  naho hatoraguwe ibisasu bibiri bya  gerenade. Kimwe cyatoraguwe mu busitani bw’ishuri ryisumbuye rya APEBU naho ikindi gitoragurwa hafi y’urugo rw’umuturage. Inzego z’umutekano zarahageze bishyirwa ahabugenewe.

Ibindi bisasu bibiri bya gerenade byatoraguwe nanone mu turere twa Musanze na Ngororero mu ishyamba ndetse n’ahasizwaga ikibanza cyo kubakamo inzu. Ibi bisasu nabyo byahavanywe n’inzego zibishinzwe.

Polisi y’u Rwanda ikaba yibutsa abaturarwanda ko bakwiye kwitondera aho bakorera imirimo yabo ya buri munsi kuko nk’uko bigaragara, ibi bisasu byose byabonetse ahantu hasanzwe ku buryo buri wese yahagera. Birasaba rero ko, ahantu hagiye gukorerwa umurimo runaka ariko hadakunze gukoreshwa kenshi nko mu bisambu, amashyamba n’ahandi,…uhagera wese akwiye kugira amakenga y’ibyuma bidasanzwe yahasanga, bityo akirinda kubikinisha, dore ko abantu bose batazi gutandukanya ibisasu n’ibindi byuma umuntu ashobora guhura nabyo.

Baragirwa kandi inama yo gutanga amakuru ku nzego zishinzwe umutekano zibegereye igihe babonye ibyo bakeka byose ko ari ibisasu cyangwa badasobanukiwe. Ibyo bikaba byafasha kwirinda ikibazo byateza kandi bakirinda kohereza abana bonyine ahantu nk’aha kugirango batabikinisha bikabagirira nabi.

Uretse ibi bisasu byatakaye ku gasozi kandi, Polisi y’u Rwanda  iributsa abaturage baba batunze za gerenade ndetse n’izindi ntwaro mu buryo butemewe, ko bazisubiza mu nzego zibishinzwe kuko byo bihanwa n’amategeko. Ingingo ya 671 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha, ivuga ko umuntu wese utunga intwaro, uyitiza, uyitanga, uhindura ibimenyetso byayo mu buryo ubwo ari bwo  bwose, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo ngingo ikomeza ivuga kandi ko  umuntu wese winjiza, utunda, ucuruza, ukora n’ukwirakwiza, mu buryo butemewe n’amategeko, ku buryo ubwo ari bwo bwose intwaro cyangwa ibice byazo,  ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu(5.000.000).

Iyo ibyaha bivugwa mu gika cya mbere n’icya 2 by’iyi ngingo bikozwe ku rwego mpuzamahanga, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).