Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kutanywa inzoga nyinshi kuko zigira ingaruka mbi kuri bo no ku miryango yabo

Kwenga no kunywa inzoga ni ibintu biri mu mico gakondo itandukanye haba muri Afurika ndetse no ku isi. Mu muco nyarwanda, inzoga ni ikinyobwa gihabwa agaciro mu gusabanya abantu, kuryoshya ibirori ndetse hamwe na hamwe ikaba n’amande acibwa ababa barenze ku mabwiriza ngenderwaho mu mibanire. Inzoga kandi ni gahuzamiryango kuko ahenshi usanga basurana bagemuye inzoga.

 Icyo gihe ugasanga hari abazinywa bakarenza urugero, kimwe n’uko hari abazisanga aho zicururizwa bakazinywa by’indengakamere zikabatera ubusinzi. Nyamara burya gukabya si byiza mu buzima, kuko bizwi ko kunywa inzoga nyinshi buri gihe, bigira ingaruka kuri sosiyete muri rusange, no ku muntu ubikora by’umwihariko.

Kunywa inzoga nyinshi kandi, bidindiza iterambere ry’umuntu unywa inzoga kuri we ubwe, kuko amafaranga abonye ayajyana mu nzoga aho kuyakoresha icyamuteza imbere, ndetse no ku gihugu kuko ashobora no kumara igihe runaka atajya ku kazi. Iyo ibi bikozwe n’urubyiruko bikaba agahomamunwa kuko arirwo mizero y’igihugu.

Hari impamvu nyinshi abantu bashyira imbere iyo basobanura impamvu banywa inzoga nyinshi, aho usanga bavuga ko babiterwa n’ibibazo baba bafite baba bashaka kwiyibagiza, abandi bakavuga ko batangiye kunywa inzoga kubera kwigana bagenzi babo, cyangwa kugira ngo berekane ko babaye abantu bakuru, n’ibindi.

Kugira ngo uhagarike kunywa inzoga, abantu bagomba kumenya ikibatera kuzinywa, hanyuma bagashaka ikindi bakora cyabafasha kugira ngo ntibahangayikishwe n’uko batabonye inzoga,ubundi buryo bwo kureka inzoga ni ukwitandukanya n’amatsinda y’abantu babaye imbata z’inzoga.

Polisi y’u Rwanda, iramenyesha aba bakunda inzoga by’indengakamere ndetse bikageza ubwo bibarenga bakagaragaza ugusinda, ko mu mategeko ahana y’u Rwanda harimo itegeko rihana umuntu wese ugaragaweho gusinda ku mugaragaro, kabone n’ubwo yaba ari mu kabari. Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda , mu ngingo  ya 599 rivuga ko gusinda ku mugaragaro bihanwa n’amategeko.

Iyo ngingo igira iti ”Umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’imikino cyangwa ahandi hose hateranirwa, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iri tegeko ntirireba abasinzi gusa kuko na ba nyir’utubari nabo hari ibihano ribateganyiriza, aho rigira riti:

Iyo nyir’akabari n’abakozi be bemeye kwinjiza mu kigo cyabo abantu bigaragara ko basinze ku buryo bukabije bakabaha ibisindisha, bahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.”

Polisi y’u Rwanda ikaba igira inama abanyarwanda n’abaturarwanda, n’urubyiruko by’umwihariko, gushaka ibindi bakora byagirira akamaro umubiri wabo nka siporo, aho kwirirwa no kurara mu tubari.

Polisi iranasaba abanywa inzoga nyinshi kuzigabanya kuko zibangiriza ubuzima, ndetse zikanabateza amakuba atari make nk’intonganya zo mu ngo, gukubita no gukomeretsa nabyo bishobora kuvamo kwica, gukora impanuka batwaye, ndetse no kwiyahura.

Polisi ikaba inasaba abayobozi b’inzego z’ibanze, n’abandi bafatanya bikorwa, gufatanya nayo mu kurinda abana kunywa inzoga kuko hatabaye ubufatanye iki cyorezo nticyacika.