Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage gusoza umwaka bishima mu rugero

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturarwanda uko bitwaye mu gihe cyo kwizihiza ibirori bya noheli, ikabasaba gukomeza kwitwararika mu bijyanye n’umutekano wabo n’ibyabo muri iki gihe cyo gusoza umwaka.

Mu gihe dusatira umusozo w’umwaka wa 2018 tugana mu wa 2019, Polisi y’u Rwanda irasaba abaturarwanda n’abasura u Rwanda kwishima bitwararika kugira ngo basoze umwaka mu mahoro.

Umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda Commissioner Of Police John Bosco Kabera aributsa ko kwishimisha ari ibintu bihoraho bityo ko nta muntu ukwiye kurengera kuko ibyishimo bizahorahoro.

Ati “Abantu bagomba kwishima ariko batekereza ko ibyishimo bitagira iherezo igihe umutu akiriho, dukwiye rero kwishima mu rugero twirinda gutandukira kugira ngo tudakora ibyaha cyangwa amakosa.”

Yibukije abantu kuzirikana umutekano wabo n’ibyabo kugira ngo hatagira ubaca ruhinga nyma   akabangiriza ibyishimo byo gusoza umwaka.

“Ntihagire usiga urugi rw’inzu ye rudakinze cyangwa ngo asige ibikoresho bye atabibitse neza kuko umuturage nawe afite inshingano zo kwirindira umutekano.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibukije abafite utubari kwirinda urusaku no kwinjiza abana mu tubari ndetse no kubaha ibisindisha kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ati “Mu gihe cya noheli abantu bitwaye neza, n’ubu rero turabasaba kwirinda amakosa yo kwemerera abana kwinjira mu tubari batari kumwe n’ababyeyi babo ndetse no kubaha ibisindisha kandi k’ubw’imikoranire dufitanye turizera ko bigenda neza.”

Yaburiye abafite ibinyabiziga kwirinda kubitwara banyoye ibisindisha kugira ngo badashyira ubuzima bwabo cyangwa ubw’ abandi bakoresha umuhanda mu kaga.

Ati “Hari abashukwa n’ibisindisha bakaba bashora ubuzima bwabo cyangwa ubw’abandi mu bibazo batwara imodoka basinze, abo turabasabye babireke kandi babyirinde mu rwego rwo kwirindira umutekano.”

Polisi y’u Rwanda ishimira uruhare rw’abaturage mu gutanda amakuru, ibasaba ko haramutse hagize ubona ikintu gishobora guhungabanya umutekano cyangwa uwakenera ubundi bufasha yakwitabaza Polisi kuri nimero ya telefone 0788311128 mu mujyi wa Kigali, 0788311118 mu Burengerazuba, 0788311142 mu Burasirazuba, 0788311138 mu Majyepfo, 0788311151 mu Majyaruguru, 0788311110 Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ndetse na 112 k’ucyeneye ubutabazi bwihuse.

CP Kabera yahamagariye abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko awugenga kugira ngo hatagira ubangamira mugenzi we cyangwa akamuvutsa ubuzima.

Polisi y’u Rwanda iributsa ko saa sita z’ijoro ry’ubunani haza guturika ibishashi by’umuriro mu kwishimira ubunani. Isaba abaturage kudaterwa ubwoba n’ibyo bishashi biturikirira Bumbogo, Kimihurura, ku musozi wa Rebero n’uwa Kigali.

Polisi y’u Rwanda yifurije abaturarwanda bose umwaka mushya muhire  uzira ibyaha.