Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage bagejeje igihe kujya bitabira umuganda

Twese tumaze kumenyera ko buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, ari umunsi uba warahariwe igikorwa cy’umuganda, igikorwa kigomba kwitabirwa n’abanyarwanda bose bagejeje ku myaka y’ubukure. Nyamara bimaze kugaragara ko hari bamwe batawitabira ahubwo ugasanga bahugiye mu bikorwa bishobora guhungabanya umutekano.

Ibi Polisi y’u Rwanda ibivuze nyuma y’aho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Werurwe wari umunsi abanyarwanda bose bari bazindukiye mu gikorwa cy’umuganda, ariko igihe abashinzwe kugenzura uko igikorwa cy’umuganda kiri kugenda mu Karere ka Kicukiro umurenge wa Masaka akagari k’Akabaraya basanze akabari k’uwitwa Ntirenganya Leodomille w’imyaka 39 gafunguye, hakaba hari harimo n’abanywi 2 aribo Kayiranga Aphrodise na Ndayambaje Alphonse, banasangamo litiro 3 za Kanyanga, litiro 120 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina rya “Muriture”, n’ibikoresho bifashisha batetse kanyanga.

Aba bose uko ari 3, ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanombe.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi, arasaba abanyarwanda kubaha gahunda za Leta, bakitabira umuganda kuko ku munsi w’umuganda atari uwo gukora ibyaha.

Akaba yagize ati:”Biratangaje kubona hari abanyarwanda bagifite imyumvire nk’iyi, aho abantu baba bahugiye mu bikorwa biteza imbere igihugu, abandi bikorera ibyo bishakiye nk’aba. Turasaba ko abantu bajya bitabira umuganda,  bakubahiriza amategeko n’amabwiriza, kandi ntabwo iki gikorwa kimara igihe kinini kuko kirangira mbere ya saa sita”.

Yakomeje asaba abenga n’abanywa inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge kubireka, kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa kuko baba banyuranyije n’itegeko.

Ku rwego rw’igihugu, umuganda wo kuri uyu wa gatandatu wabereye mu mudugudu wa Nyirabwana, akagari ka Kibagabaga umurenge wa Kimironko akarere ka Gasabo, aho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifatanyije n’abaturage kubaka umuferege wo ku rwibutso rushyinguwemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu1994 rwa Kibagabaga.