Polisi y’u Rwanda irasaba abatunze inyamaswa zororerwa mu ngo, cyane cyane imbwa, kuzitaho,bakazikingiza indwara zose kugirango zitagira abo zirya zikabakomeretsa ndetse zikabatera n’ubundi burwayi butandukanye bwabaviramo kubura ubuzima.
Polisi y’u Rwanda kandi irasaba abaturage kurinda abana babo kuko muri iyi minsi hamwe na hamwe hongeye kugaragara imbwa zirirwa zigenda zikarya uwo zihuye nazo cyane cyane mu masaha yegera nimugoroba, nijoro cyangwa se mu masaha y’urukerera.
Ibi Polisi y’u Rwanda ikaba yongeye kubisaba abaturage nyuma y’aho kuri uyu wa 11 Ukuboza 2015, mu masaha y’igicamunsi, mu kagari ka Mushenyi,mu murenge wa Rwempasha, akarere ka Nyagatare, umwana w’umukobwa w’imyaka 10 yarumwe n’imbwa, ubwo yari ahuriye nazo mu nzira avuye iwabo mu rugo agiye ku gasantere aho nyina acururiza.
Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’akagari ka Mushenyi Uwambayingabire Claire yavuze ko uwo mwana yatabawe n’umuntu mukuru wari uvuye guhinga amukiza izo mbwa, ubu akaba arimo kuvurirwa mu bitaro bya Nyagatare. Uwambayingabire Claire akomeza avuga ko muri ako gace hakunze kugaragara imbwa nyinshi bitewe n’uko ari agace kabamo aborozi benshi ku buryo buri wese aba atunze imbwa. Cyakora,ubuyobozi bw’Akagari bukaba budahwema kubashishikariza kuzikingiza buri gihe. Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’akagari ka Mushenyi yakomeje avuga ko bahise bakorana inama n’abaturage babashishikariza gukingiza imbwa zabo ndetse mu gihe zigaragaje ibimenyetso by’uburwayi basabwa kujya bazica kugirango zitarya abantu. Iperereza rirakomeje ngo hamenyekane izo mbwa zariye uwo mwana.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’I Burasirazuba inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi arahamagarira abantu bose batunze imbwa, kumenya ko zishobora kubangamira umutekano w’abaturage, kuko hari igihe zifatwa n’ibisazi zikaba zakomeretsa abantu zikanabanduza indwara.
Yakomeje avuga ko ari inshingano za buri muturarwanda wese utunze ayo matungo kuyakingiza, ndetse asaba abayobozi bafite imibereho myiza mu nshingano zabo, baba ab’utugari, n’imirenge, gukomeza gukangurira abaturage gahunda yo gukingiza ayo matungo atunzwe n’abaturage bayobora.
Yarangije asaba abaturage ko igihe cyose babonye imbwa cyangwa irindi tungo boroye (nk’injangwe) ritangiye kuzana ibimenyetso by’uburwayi kwihutira kurisuzumisha, kuko abenshi iyo bakingije itungo ryabo, bumva ko byarangiye ridashobora kongera kurwara.
Kinyarwanda
English











