Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irasaba abanyarwanda kwirinda inkongi z’umuriro

Inkongi z’umuriro ni zimwe mu mpanuka ziri kugaragara muri iyi minsi, cyane cyane muri ibi bihe by’impeshyi.

Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda isaba abaturage kuba maso bakirinda izi mpanuka z’umuriro kuko zangiza ibintu bitandukanye ndetse zigahitana n’abantu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare  akaba asaba abaturage kwirinda ikintu cyose cyateza inkongi z’umuriro nk’insinga z’amashanyarazi buji n’ibindi.

Akaba agira ati:” Turasaba abaturage buri gihe kwitwararika gusiga bajimije ibintu byose bikoresha umuriro w’amashanyarazi, buji, tunashishikariza abahinzi kwirinda gutwika ibyatsi kuko akenshi ibyo nibyo biteza impanuka z’inkongi z’umuriro”.

ACP Gatare yasabye abafite amazu kuyashyiramo ibikoresho byagenewe kuzimya umuriro bizwi nka “Kizimyamwoto” kugirango haramutse habaye impanuka habeho ubutabazi bwihuse.

Kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka hamaze kuba impanuka z’inkongi z’umuriro 38 mu gihugu hose harimo n’iyibasiye gereza ya Muhanga kuri uyu wa gatatu.

Mu mwaka ushize wa 2013 hakaba hari harabaye impanuka z’inkongi z’umuriro 84, zikagwamo abantu 8 abandi 8 bagakomerekeramo.

Inyinshi muri izi mpanuka zikaba zaratewe n’umuriro w’amashanyarazi ndetse na buji.

Mu mwaka wa 2012 naho habaye mwene izi mpanuka 93, muri zo 50 zikaba zaratewe n’amashanyarazi.

ACP Gatare yasobanuye ko izi mpanuka ziterwa n’amashanyarazi akenshi zituruka ku nsinga ziba zarashaje cyangwa zitujuje ubuziranenge, iziba zarashyizwe mu nzu nabi kimwe n’abacomeka ibintu byinshi ku nsiga zitabigenewe.

Yakomeje asaba abahinzi kwirinda gutwika ibyatsi kuko nabyo bishobora gureza inkongi z’umuriro.

Aha yagize ati:” Turi mu gihe cy’impeshyi, niyo mpamvu dusaba abaturage kudatwika ibyatsi ndetse n’abanywi b’itabi bakirinda kujugunya irisigaye aho babonye batabanje kurizimya kugirango twirinde impanuka”.

Yasabye buri wese gutanga amakuru y’ahashobora kwaduka impanuka y’inkongi no gutabara igihe hari izibaye kugirango hatangirika ibintu byinshi.

Mu gihe hari impanuka y’inkongi y’umuriro uhuye nayo wahamagara ku murongo utishyurwa wa 111 cyangwa ugahamagara ubuyobozi bw’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga kuri 07888311224, 07888311120 na 0788311335.

Ubu Polisi y’u Rwanda ikaba ifite ibikoresho bigezweho byo kuzimya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga, ikaba inafite ishami ribishinzwe rihora rihugura abaturage ku kwirinda inkongi z’umuriro.

Umwaka ushize Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashanyarazi (EWASA) bakaba barashyize ibitembo binini by’amazi mu mujyi wa Kigali ayo mazi akaba yakwifashishwa mu kuzimya umuriro.

Ayo mazi akaba yarashyizwe ahari ibikorwa remezo nka hoteli, amabanki, inzu z’urubyiniro, ibigo by’amashuri, sitasiyo za lisansi, amasoko n’ahandi

ACP Gatare akaba yizeza abaturage ko Polisi izakomeza kubakangurira kwirinda impanuka zihitana abantu n’ibyabo.