Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y'u Rwanda irasaba abanyarwanda gukomeza gucunga umutekano w'ibyabo muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi

Kuva ku itariki ya 7 Mata 2015, abanyarwanda n'inshuti zabo turi mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21 abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho abanyarwanda mu masaha y'igicamunsi bahurira hamwe bakagirana ibiganiro, bagakangurirwa gukumira no kurwanya ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kandi bagakangurirwa kwirinda ikintu cyose gishobora guhembera Jenoside, aho banasabwa kuba hafi no gufata mu mugongo abayirokotse no kubafasha gukomeza kwiyubaka.

N'ubwo abaturage bashishikarizwa kwitabira ibi biganiro ariko, Polisi y'u Rwanda irabashishikariza kutirara ngo bajye bagenda badakinze inzu zabo cyangwa aho bakorera, kuko hari abashobora kubaca mu rihumye bakajya kwiba ibyabo.

Urugero rutangwa ni aho kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Mata mu karere ka Nyamagabe umurenge wa Gasaka, mu gihe abaturage bari bitabiriye ibiganiro hari abajura bagiye mu nzu ya Koperative y'ubuhinzi n'ubworozi yitwa UNICOOPAGI bibamo mudasobwa 3 zigendanwa (Laptops) n'izindi 2 zisanzwe (Desktops) banahatwara amafaranga y'u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo inani (180,000Frw).

 Polisi ikorera muri ako karere ivuga ko abakoze icyo gikorwa bamennye urugi bakiba ibyo bikoresho n'ayo mafaranga hakaba hahise hafatwa ukekwa ariwe Uwitonze Cyprien, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu gihe iperereza rikomeje.

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y'amajyepfo Chief Superintendent of Police (CSP) Simon Mukama yavuze ko abanyarwanda bagomba kwitabira ibiganiro ariko bakagira abantu basiga inyuma kugirango ibyabo bitibwa cyangwa bikononwa.

Akaba yagize ati:"Turasaba ko abantu bitabira ibiganiro, ariko basige abantu barinda ibyabo cyane cyane amatungo kuko hari abagizi ba nabi batumva ibihe turimo bashobora kujya kubyangiza no kugirira nabi amatungo nkuko hari hamwe bimaze kugaragara".