Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’ibikorwa remezo ikomeje gushyiraho ingamba zituma abakoresha umuhanda bagera aho bagiye amahoro cyane cyane mu gushyira ibyapa n’ibimenyetso aho biri ngombwa.
Nyamara, usanga mu gihugu hose hari abatubahiriza ibi byapa ndetse n’ahagenewe kwambukirwa n’abanyamaguru, hazwi kw’izina ry’icyongereza nka Zebra crossing cyangwa twa turongo dutambitse tw’umweru duciye mu muhanda .
Aya makosa yo kutubahiriza ibyapa n’ibimenyetso ariko, agaragara cyane mu mujyi wa Kigali, cyane cyane mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba abantu bajya cyangwa bava ku kazi cyangwa ku ishuri.
N’ubwo Zebra crossing ari aho abanyamaguru bagenewe kwambukira, bava ku ruhande rumwe rw’umuhanda bajya ku rundi, ariko ntibivuga ko nabo bagomba kwambuka uko biboneye kuko rimwe na rimwe byabaviramo impanuka.
Birakwiye ko umunyamaguru ugiye kwambuka umuhanda abanza akareba iburyo n’ibumoso, akareba niba nta modoka iri hafi ku buryo yambutse batahurira hagati mu muhanda, maze akabona kwambuka, kandi nabwo akambuka yihuta, akirinda kumara akanya kanini hagati mu muhanda kandi akirinda kwambuka avugira kuri telefone cyangwa arimo kwandika ubutumwa bugufi.Ikindi yareba amatara atanga uburenganzira bwo kwambuka yuko yamuhaye uruhushya (hamurika igishushanyo cy’umugabo utambuka mu rumuri rw’icyatsi kibisi).
Rimwe na rimwe abanyamaguru, cyane cyane abanyeshuri, usanga bakinira muri zebra crossing ntibamenye ko baba bashyira ubzima bwabo mu kaga.
Polisi y’u Rwanda rero, kugira ngo hirindwe izo mpanuka, irasaba abanyamaguru bakoresha umuhanda, kuba maso mu gihe bari kwambukiranya umuhanda.Twese tumenye ko umuhanda atari umuharuro, hari amategeko ntakuka awugenga tugomba kubahiriza kugira ngo turinde ubuzima bwacu.