Hashize igihe kirekire Polisi y’u Rwanda ndetse n’Umujyi wa Kigali basaba ko abacururiza mu kajagari, cyane cyane ababungana ibicuruzwa, babicikaho bakagana amasoko atandukanye bubakiwe, aho bashobora kubona ibibanza bagacuruza bari hamwe kuko ari byo bibazanira inyungu bo ubwabo, ndetse bikanateza imbere igihugu muri rusange.
Nyamara, bamwe mu bazererana ibicuruzwa bitandukanye nk’ibiribwa,imbuto, imyenda, inkweto n’ibindi bagenda bagurisha, basobanura ko kuba bajya mu masoko ntacyo byabamarira cyane, kuko inyungu ndende bazibona iyo bava aho bari bajya ahandi. Niyo mpamvu uzasanga abenshi muri bo biruka inyuma y’umuntu bamuhendahenda, bagakomeza bemeza ko ngo iyo umukurikiranye nawe bigera aho akemera ko muhaha.
Ariko kandi aba bacuruzi ntibatera akajagari gusa, ahubwo n’abacuruzi bagenzi babo ariko bakorera mu masoko banenga abo bagendana ibicuruzwa kuko bazitira abaguzi. Bavuga ko abo bacururiza mu kajagari batuma bahomba ngo kuko ngo nta muguzi usubira mu isoko kuko babatangirira mu nzira. Byongeye kandi ngo bacuruza ku giciro gito, kuko nta misoro baba basabwa bityo igiciro cyo mu isoko kikaba gitandukanye n’icy’abo bagendana ibicuruzwa.
Polisi y’u Rwanda kandi yamaze kubona ko atari akajagari gusa bateza , ahubwo biteza n’umutekano muke mu muhanda, n’ubwo Polisi y’u Rwanda ikoresha uko ishoboye ngo ice ako kajagari ariko imyumvire y’abo bacuruzi ikaba ikiri hasi.
Polisi y’u Rwanda kandi imaze kubona ko muri ubwo bucuruzi ari ho haboneka ubujura bukabije. Kuko iyo ugeze mu duce bakoreramo haba hari ikivunge cy’abantu, bityo abakora mu mifuka y’abandi bakabyungukiramo, bityo abantu bakibwa ibyabo muri ako kajagari.
Polisi y’u Rwanda rero iragira inama aba bakora ubu bucuruzi, kugana amasoko yabugenewe, kuko aba bacuruzi bo mu muhanda usanga kenshi bakorana igihunga kuko akenshi baba bikanga inzego zishinzwe umutekano, kandi n’iyo bafashwe barahomba kuko ibicuruzwa byabo birajyanwa nabo kandi bikabaviramo igifungo, ibyo bikagira ingaruka mbi ku miryango yabo.
Ikindi kandi iyo bagannye amasoko yabugenewe, bicara batuje kuko iyo bageze mu isoko buhoro buhoro abaguzi barabamenyera bakamenya n’aho bakorera, bityo kubagana bikaba byoroshye,kandi bikabaha amahirwe yo kwibumbira mu mashyiramwe abazamura imibereho yabo.
Abagikora ubu bucuruzi bwo mu muhanda, Polisi irabagira inama yo gukurikiza urugero rwiza rw’abacururizaga mu kigo abagenzi bategeramo imodoka i Remera mu karere ka Gasabo no mu nkengero zacyo, ndetse n’abakoreraga mu kajagari i Nyabugogo, ubu bakaba bakora neza ubucuruzi bwabo mu masoko bubakiwe isoko, ubu bakaba bacuruza neza kandi mu mutuzo, bakaba batanga ubuhamya ko aribwo buryo bwiza bubateza imbere.