Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kudatwara ibinyabiziga basinze

Polisi y’u Rwanda yongeye gusaba abaturage kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze kuko bituma hatabaho kubahiriza amategeko y’umuhanda bikaba byanatera   impanuka zikomeye.

Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda  rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda,nyuma y’ifatwa ry’umugabo  wari utwaye imodoka ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo cyo kuwa gatandatu;  aho yageze kuri bariyeri ya Polisi yo hafi y’ahitwa  KBC hafi ya Kigali Convention Center KCC agahagarikwa ariko akanga guhagarara. Yakomeje kugenda  arenga aba abapolisi ashaka kubagonga ndetse abaturage nabo bamuhagarika akanga.

CIP Kabanda yagize ati:” uyu mugabo witwa Karenzi Benjamin asanzwe akorera sosiyeti y’itumanaho akaba yari atwaye imodoka ifite nimero RAC 268 D,

yahagaritswe n’abapolisi aranga ahubwo akomeza yerekeza kuri Kigali Convention Center. Nyuma y’inshuro nyinshi bamuhagarika akanga, abapolisi bahisemo kurasa amapine y’imodoka ari nabyo byatumye ihagarara maze arafatwa”. Uyu mugabo yeretswe itangazamakuru cyakora yanze kugira icyo aritangariza ku bikorwa bye bigayitse ahubwo yakomeje kwihisha ibyuma bifotora.

CIP Kabanda yasabye abakoresha umuhanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze ahubwo bakubahiriza amategeko y’umuhanda muri iki gihe bishimira iminsi mikuru. Yagize ati:” ibyo gutwara ibinyabiziga basinze ntibyagaragaye mu gihe  abantu bizihizaga Noheli ahubwo byagaragaye mu isozwa n’intangiriro z’umwaka akaba ariyo mpamvu twongeye gukangurira abantu kwirinda iyi myitwarire mibi, kandi ishobora kwirindwa”.

Ugufatwa kwa Karenzi kuje nyuma y’uko Polisi ihagaritse undi mugabo wari utwaye imodoka  nanone ahavuzwe hejuru,  akanga guhagarara ahubwo akagonga bariyeri ya Polisi ashaka no kubagonga bikaza kumuviramo kuraswa.