Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irasaba Abahagarariye amashyirahamwe yo gutwara abantu n’ibintu ubufatanye mu gukumira impanuka

Ibi babisabwe mu nama bahuriyemo na Minisiteri y’ibikorwa remezo, ikigo cya Leta gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA),Minisiteri y’umutekano mu gihugu na Polisi  y’u Rwanda.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana wari muri iyo nama yavuze ko iyo habaye impanuka abantu bakahasiga ubuzima igihugu kihatakariza byinshi.

 Yakomeje avuga ko abatwara ibinyabiziga bakwiye kujya bagenzurwa cyane cyane harebwa imyitwarire yabo kuko byagiye bigaragara ko hari impanuka ziterwa n’ibintu bitandukanye birimo uburangare, ubusinzi bwa bamwe mu batwara ibinyabiziga n’ibindi. Sheikh Musa Fazil Harelimana yakomeje avuga ko abatunze ibinyabiziga bakwiye kujya bubahiriza gahunda yo kubisuzumisha ndetse bagashyira ibyuma mu modoka bifasha abatwara ibinyabiziga kumenya no kugenzura umuvuduko wagenwe.

Umunyamabanga wa Leta  ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri  Minisiteri y’ibikorwa remezo Alexis Nzahabwanimana yavuze  ko abatwara ibinyabiziga bigishijwe kenshi ibijyanye no kubahiriza amategeko y’umuhanda ariko hakaba hari bamwe ndetse batari bake bakomeje kwica amategeko y’umuhanda,ibi bikagira  ingaruka mbi ku buzima bw’abantu kuko hari abo zihitana ndetse zikangiza  n’ibikowa remezo. Yakomeje avuga ko harimo gusuzumwa  uburyo bene abo bashoferi bakomeje kwitwara gutyo  bazakwa  impushya zo gutwara ibinyabiziga mu bihebiri imbere hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturarwanda.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa  DIGP Dan Munyuza yagaye abatwara ibinyabiziga bamwe barara mu tubari banywa inzoga nyamara ntibibuke ubuzima bw’abagenzi kuko iyo bukeye batwara ibinyabiziga bityo kubera umunaniro mwinshi kuko baba bataruhutse bikaba byatuma bakora impanuka.

 Mu rwego rwo kumenya amasaha abatwara ibinyabiziga bakoze, ubuyobozi bw’ikigo cya Leta gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) bwavuze ko hari amafishi azashyirwaho azajya agaragaza amasaha umushoferi akora ku munsi bityo hakazabaho kumenya niba aruhuka kuko hari igihe habaho impanuka ziterwa n’umunaniro w’abashoferi. Hazanabaho kandi kumenya no gukora igenzura hifashishijwe ikoranabuhanga rya RURA, aho abashoferi bahinduranya akazi mu  bigo bitwara abagenzi hakazajya harebwa  imyitwarire yabo mu kazi kabo.

Mu yyanzuro yafatiwe muri iyo nama, harimo iyi nama izajya iterana buri mezi atatu hasuzumwa uko amategeko y’umuhanda yarushaho kubahirizwa, hanemejwe kandi ko bitarenze tarikij ya 30 Ugushyingo 2015, imodoka zitwara abagenzizose zizashyirwamo ibyuma bipima umuvuduko w’ikinyabiziga ku buryo bizafasha mu guhana  ababirengaho.

Hanemejwe kandi ko umushoferi uzajya witwara nabi, umwirondoro we uzajya ushyirwa kuri buri sosiyete itwara abagenzi ku buryo kujya kwaka akazi ko gutwara ikinyabiziga avuye hamwe yerekeza ahandi bitazamworohera. Abakuriye amasosiyete atwara abagenzi basabwe  nabo kujya baha abashoferi amasezerano y’umurimo, ibi bikazarinda ko hari abakora uyu mwuga nta bumenyi buhagije bafite, ndetse no gutuma ko nta bifuza gukorera amafaranga menshi kubera  ko nta masezerano y’umurimo  baba bafite.