Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irasaba abagenzi guharanira uburenganzira bwabo

Polisi y’u Rwanda irakangurira abagenzi, baba abagenda mu modoka cyangwa kuri moto, guharanira uburenganzira bwabo.

Ibi turabivuga kuko abantu benshi bakora ingendo cyane cyane izo mu ntara, usanga biteye impungenge kubona ukuntu umushoferi abatwara ku muvuduko ukabije, kandi ari nako ari kuri telefoni, maze abagenzi  nabo bakicecekera, kandi nyamara uwo mushoferi aba ashyira ubuzima bwabo mu kaga, kuko ikibivamo nta kindi uretse urupfu, gukomereka n’ibindi byago.

Nyamara, abagenzi baramutse bafashe ingamba zo kwanga gutwarwa gutyo nk’intama zijyanywe mu ibagiro, bakabwira umushoferi akagabanura umuvuduko kandi akareka gutwara akenshi anavugira kuri telefoni, byagabanya impanuka akenshi ziterwa n’umuvuduko ukabije ndetse n’uburangare bw’abashoferi.

Polisi y’u Rwanda ikaba ikomeje gusaba abagenzi kutarebera abashoferi cyangwa abamotari batwarira ibinyabiziga ku muvuduko ukabije,ndetse no kuvugira kuri telefoni ngo babihorere, kuko  nk’uko bigaragazwa n’imibare itangwa n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, buri munsi umuntu umwe yitaba Imana azize impanuka, abandi batandatu bagakomereka.

Bityo mu rwego rwo gukumira ibyo byaha byose, abaturage barongera gusabwa gutanga amakuru ku nzego za Polisi kuko iyo babaretse, baba ubwabo bishyira mu kaga gakomeye.

Andi makosa akunda kuboneka abagenzi bakicecekera, ni ku bantu bagenda mu modoka za rusange mu Mujyi wa Kigali ndetse no hanze yawo, aho abatwara izo modoka ubasangana ingeso yo gutendeka abantu, bakabapakira nkaho ari imizigo.

Ugasanga imodoka yagenewe imyanya runaka, ariko ugasanga ahari kujya abantu 4 hicaye 5 cyangwa 6, ubundi ugasanga convuwayeri agenda ahagaze hejuru y’ abagenzi cyangwa ababyiga kuko amategeko atabemerera guhagarara.

Ibi bigatera kwibaza impamvu abagenzi bakorerwa ibi bakabyemera. Umuntu wishyuye amafaranga ye, akemera kugenda ahagaze cyangwa abyigana kugirango taxi ikorere menshi.

Polisi iramenyesha abo batendeka ko kurenza umubare w’ abagenzi mu modoka bitemewe kuko umuntu wese ubikoze aba yishe amategeko, kandi akwiye kubihanirwa.

Polisi kandi iramenyesha abagenzi ko  bakwiye kubyanga kuko ari umuco mubi, kandi nabo bakamenya guharanira uburenganzira bwabo, hagira umushoferi ubyanga, abagenzi bagafatanya na  Polisi mu kwandika plaque z’ imidoka maze bakabibwira abashinzwe umutekano wo mu muhanda, hanyuma ba nyir’ amakosa bagafatirwa ibyemezo.