Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irakataje mu kubaka ubushobozi hagamijwe ubunyamwuga

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 31 Nyakanga 2015, ba Komiseri na ba Ofisiye bakuru bose bagera kuri 29, bahawe impamyabushobozi zo ku rwego rwa Masters mu bijyanye no kwimakaza umuco w’amahoro no gukemura amakimbirane muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu Masomo yabo yamaze umwaka, aba bayobozi bize kandi ibijyanye no kubaka igipolisi cy’umwuga n’ubuyobozi mu bya gipolisi bahabwaga n’ishuri rikuru ryo mu Bwongereza ryitwa Bramshill College of Policing ryahoze ryitwa Inernational Academy-Bramshill.

Bize amasomo ajyanye no kuyobora hagamijwe kuzamura igipolisi ku rwego mpuzamahanga no kubashisha ababyize kugira uruhare rugaragara muri iryo zamuka, aho batojwe kuzana impinduka nziza mu kazi ndetse no mu buzima bundi hanze y’akazi.

Mu bahawe impamyabushobozi, harimo commissioner of Police Cyprian Gatete, Umuyobozi w’inkeragutabara muri Polisi y’u Rwanda yashyize imbere guha ubumenyi bujyanye n’igihe abapolisi bayo hagamijwe gukora igipolisi kijyanye n’igihe kandi cy’umwuga.

Yagize ati:”Afurika yose izungukira mu bumenyi bwa Polisi y’u Rwanda, kuko ubu ifite intumbero yo gusangiza ubumenyi abapolisi b’umugabane wose, ibi bizajyana no kongera ubushobozi hagamijwe kurwanya ibyaha bikorwa mu buryo bugezweho, tubigaragariza kandi mu buryo abapolisi bacu bitwara mu butumwa bw’amahoro butandukanye barimo.”

Iki ni icyiciro cya kabiri kirangije aya masomo yo ku rwego rwa Masters mu gihe mu kwezi gushize, abandi bapolisi bakuru bagera kuri 30 bavuye mu bihugu 8 by’Afurika nabo barangije amasomo nk’aya.

Hagati aho kandi, hari abandi bapolisi 31bari barangije amasomo ajyanye n’igipolisi cy’umwuga ariko bo bahawe impamyabushobozi ihanitse A0,amasomo yatangijwe mu mwaka wa 2007, aho aba mbere barangije muw’2011.

Guhera muri Gashyantare uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda na Kaminuza Y’u Rwanda bagiranye amasezerano y’uko abapolisi batangira guhabwa amasomo yok u rwego rwa kaminuza mu bya gipolisi, aya masezerano yashimangiye ubufatanye ariko bwari busanzwe nanone ku yandi mashami ya Kaminuza nk’Ishuri rikuru ry’uburezi, iry’ikoranabuhanga ndetse n’iry’imbonezamubano.

Ubu bufatanye ahanini bwibandaga ku guhanahana abarimu, abakozi n’abashakashatsi cyane cyane igihe hatangizwaga Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda(NPC) riri I Musanze.

Polisi y’u Rwanda ubu ikaba ifite amashuri 3 ariyo irikuru riri I Musanze(NPC), irito(Police Training School) riri I Gishari mu karere ka Rwamagana ndetse n’ikigo kigisha ibyo kurwanya iterabwoba kiri I Mayange mu karere ka Bugesera.