Mu ijoro ryo ku wa 18 Kanama ,ahitwa ku Giporoso,akagari ka Kabeza, umurenge wa Kanombe, akarere ka Kicukiro,habereye umukwabu wari ugamije gushakisha abakekwaho ubujura bwa moto bwari bumaze iminsi bwibasiye uduce dutandukanye tw’akarere ka Kicukiro harimo Giporoso, Gatenga, Kagarama na Masaka, aho abantu bari bataramenyekana bazisangaga aho ziri, zifunze, bagakoresha urufunguzo bikoreye, zikaka bakazitwara.
Nyuma y’aho abaturage cyane cyane abamotari batangiye amakuru kuri Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro ku itsinda ry’abantu bakeka ko aribo bari inyuma y’ubu bujura, uyu mukwabu wafashe uwitwa Habimana Jean de Dieu bahimba Shukuru w’imyaka 34 y’amavuko nawe wahise ajya kubereka uwitwa Ngirabatware Gabriel bahimba Kagabo w’imyaka 42 wari ku Ruhuha, mu murenge wa Ngeruka,akarere ka Bugesera.
N’ubwo hibwe moto zigera muri eshanu mu myaka ibiri ishize ari nazo aba bagabo bakekwaho, bo biyemerera uruhare rwabo mu bujura bwa moto 2 harimo iyo bibiye kuKacyiru bagurishije ibihumbi 300 n’indi bagurishije ibihumbi 400, aho bavuga ko Habimana yazibaga akoresheje urufunguzo bikoreye rufungura moto zose, akazishyikiriza Ngirabatware nawe agahita azambukana akoresheje ubwato mu kiyaga cya Cyohoha, nawe azishyira undi bakorana ngo azigurishe hakurya.
Kuri iki cyaha , umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Superintendent Modeste Mbabazi yemeje iyi nkuru ariko akagira inama abantu bose bumva babeshwaho n’ibyo abandi baruhiye ko bareka iyo migambi kuko buri gihe ibagiraho ingaruka zitari nziza.
SP Mbabazi yagize ati: "Nta mwanya abanyabyaha bafite mu Rwanda, kandi tuzakomeza gukorana n’abaturage, kugira ngo umutekano n’amahoro birusheho gusigasirwa". Yakanguriye abaturage kwirinda no kurwanya ibyaha muri rusange no gutanga amakuru ku gihe ku babikora.
Aho yagize kandi ati: "Gutangira amakuru ku gihe ni ingenzi, ni bumwe mu buryo bwo gukumira no kurwanya ibyaha. Kuba aba bajura barafashwe, byatewe no kuba hariho uburyo umutekano ucunzwe mu gihugu cyacu, ni ngombwa rero ko n’inzego zose zitahiriza umugozi umwe, kandi n’abaturage bakabigiramo uruhare rugaragara."
Mu gihe Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ibyaha, abaturage nabo bakwiye kugira uruhare muri urwo rugamba, bafatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze, kuko byaborohera kwerekana abo bagizi ba nabi dore ko baba babazi neza kuko baba ari bagenzi babo, kandi bakagira umutima wo gutabarana no gutabariza abari mu kaga.
SP Mbabazi yarangije agira inama urubyiruko gukora imirimo yarubyarira inyungu, aho gushaka gutungwa n’ibyo abandi baba babiriye icyuya, byanatuma bashyira mu kaga ubuzima bwabo, aho bafatwa bagafungwa igihe kirekire cyangwa bakagwa muri ibi bikorwa .
Ingingo ya 300 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, iteganya ibihano ku bujura budakoresheje kiboko cyangwa ibikangisho, ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z‟agaciro k‟icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kinyarwanda
English











