Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irakangurira babyeyi guhoza ijisho ku bana babo hagamijwe kubarinda kurohama mu mazi

Polisi y’u Rwanda irakangurira ababyeyi  kuba maso bakarinda abana kurohama mu migezi no mu byobo. Ubu butumwa ikaba ibuha  ababyeyi n’abandi bashinzwe kurera abana hirya no hino mu gihugu  nk’uko byagiye bigaragara ko, abana batakaza ubuzima nyuma yo kurohama mu byobo no  mazi kuko abashinzwe kubarera baba bahugiye mu mirimo itandukanye cyangwa bagize uburangare.

Urugero ni aho mu karere ka Kayonza ,umurenge wa Murundi ,akagari ka Karambi umwana w’umwaka 1,5 yaguye mu ndobo y’amazi yari iteretse hanze imbere y’inzu maze agahita apfa ,umurambo we ukaba wahise ujyanwa ku kigo nderabuzima cya Ryamanyoni.

Nkuko bitangazwa na Polisi ikorera muri ako karere uyu mwana waguye mu ndobo  yuzuye amazi akaba yari arimo arerwa na mukuru we naho nyina akaba yari yagiye guhinga amusigira mukuruwe ntiya mwitaho aramucika agwa mucyobo.

Superintendent of Police (SP) Donat Kinani akaba asaba ababyeyi bacukura, ibyobo byo gutega amazi hafi y’inzu  cyangwa imisarani bacukura itaruzura ko bagomba kubitwikira neza kuko bishobora gukurura impanuka mu gihe abana babiguyemo  bakina cyangwa n’abantu bakuru bakaba babigwamo.
SP Kinani kandi aragira inama ababyeyi  n’abandi barera abana  kubahozaho ijisho kugira ngo habeho kurinda ko barohama.

Arabibutsa  kandi ko mu gihe habayeho kugwa no kurohama mu byobo no mu  mazi, abaturage bakwiye gutabara vuba na bwangu kandi bakabimenyesha Polisi ikorera hafi aho, aho banahamagara kuri 110 ku buntu  kandi   by’umwihariko abana bakigishwa umunsi ku wundi kudahirahira gukinira hafi y’ibyobo,ibiyaga n’imigezi, kuko bashobora kurohama bakahasiga ubuzima.