Polisi y’u Rwanda iraburira abantu bose bakoresha umuhanda cyane cyane abatwara amagare ku mihanda nyabagendwa cyane muri kaburimbo kujya bitwararika kugirango badateza impanuka.
Ibi bikaba bireba cyane cyane abatwara amagare, kuko akenshi usanga bagenda uko bishakiye mu mihanda minini harimo imodoka zitandukanye bikaba byateza impanuka mu gihe batagendeye ahabugenewe.
Aha niho uzasanga abatwara amagare bagenda bafashe nko ku modoka ibari imbere kugirango bihute kurushaho cyane cyane igihe bageze ahaterera.
Polisi y’u Rwanda kandi, irasaba abagenda ku magare cyane cyane aya siporo kujya bagenda mu nzira zabagenewe kugirango hatabaho kubangamira abatwara imodoka bityo bikaba byagabanya impanuka zikorerwa mu muhanda ziterwa n’abatwara amagare.
Polisi y’u Rwanda kandi iributsa ababyeyi kujya bakurikirana abana kuko usanga hari abana bafata amagare bakajya mu muhanda kandi harimo ibindi binyabiziga bikaba byateza impanuka cyane ko abenshi mu bana batwara amagare baba bataramenya amategeko y’umuhanda.
Polisi y’u Rwanda ikaba iboneyeho kwibutsa abatwara amagare kugura ingofero zabugenewe.
Kinyarwanda
English










