Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irakangurira abatwara abagenzi harimo za moto kugira isuku

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kugira isuku nk’imwe mu ndangagaciro z’Umunyarwanda, Polisi y’u Rwanda irasaba abatwara za moto, tagisi n’abahamagara abagenzi kuri za tagisi kugira isuku aho bakorera, ibikoresho bakoresha ndetse no ku mibiri yabo. Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bagaragaraho ikibazo cy’isuku nke ndetse na babandi bishyuza muri za tagisi bitwa abakomvuwayeri (convoyeur).

Mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo abantu bihuta bakoresha moto cyane. Bituma moto ziza ku myanya y’imbere mu kwifashishwa n’abagenzi  kuko zihutisha gahunda. Ariko usanga isuku yazo ikemangwa.

Abagenzi bavuga ko ikibazo cy’umwanda kitagaragara kuri moto gusa kuko ngo hari n’amwe mu mamodoka rusange atwara abantu mu Ntara ngo nayo haba igihe aba agaragaramo umwanda mwinshi.

Muri ayo mamodoka abagenzi bavuga ko wumvamo umwuka utari mwiza, intebe zisa nabi kandi zitogeje cyane cyane izijya mu Ntara.

Ku bijyanye n’ingofero (helmet) bavuga ko iba ari imwe ikoreshwa n’abagenzi bose, kandi utayisiga ngo bayoze, ndetse ngo n’akanozasuku ntabwo kitabirwa nk’uko bikwiye.

Iyo  uganiriye n’abantu bakunda gutega  moto cyane cyane ab’igitsina gore  bakubwira ko kasike  ibatera umwanda. Bakomeza bavuga ko hari igihe bava kuri moto bagasanga imisatsi yuzuyemo umwanda mwinshi.

Umwanda  na none ntabwo uba  muri kasike gusa, ngo ahubwo hari n’abamotari bagira umwanda ku myambaro yabo, cyane cyane amakoti  baba bambaye imbere y’amajire.

Ubuyobozi bw’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muganda, butangaza ko hari ibihano biteganyirijwe umumotari ugaragayeho ibibazo by’isuku nke. Ubu buyobozi bukomeza buvuga ko Polisi ikorana n’amashyirahamwe y’abamotari, ubundi ufashwe agacibwa amande.

Ubusanzwe gutanga serivisi nziza ni ngombwa ku bagenzi kuko utaha umuntu serivisi nziza usa nabi, abamotari baragirwa inama yo kumesa imyenda bambara n’amajire ,bakagira isuku ku mubiri no ku binyabiziga byabo.

Abamotari barakangurirwa kandi gahunda  y’akanozasuku kuko mbere yo gutwara umugenzi  bagomba kubanza kukamuha.