Polisi y’u Rwanda irongera gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira bayiha amakuru yatuma ibikumira no gufata ababikoze cyangwa ababitegura.
Ubu butumwa buje bukurikira inkuru ibabaje yabaye ku itariki 21 Nzeri 2015 mu kagari ka Shyembe, ko mu murenge wa Murambi, mu karere ka Karongi, aho ubwumvikane buke bwatumye umugore uri mu kigero cy’imyaka 27 akomeretsa umugabo we ku ijosi akoresheje umuhoro, uwo mugabo ufite imyaka 60 akaba yarahise ajyanwa ku bitaro bya Kirinda naho umugore we akaba afumgiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ndera mu gihe iperereza rikomeje.
Asobanura uko byagenze, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Inspector of Police (IP) Theobald Kanamugire, yagize ati:" Uwo mugabo yatashye mu rugo rwabo ahagana saa kumi n’ebyiri za nimugoroba zirengaho iminota mike. Akinjira mu nzu, umugore we yahise amutemesha umuhoro ku ijosi. Abaturanyi babo bahise batanga amakuru vuba maze Polisi y’u Rwanda muri aka karere ihita ihagera ndetse uwo mugabo ahita ajyanwa kwa muganga."
Yasobanuye ko amakimbirane hagati y’abantu ku giti cyabo ndetse no hagati y’abagize imiryango, ariyo yateye uriya mugore gutema uwo bashakanye, akaba aterwa ahanini n’ibiyobyabwenge nka Kanyanga, urumogi ndetse n’inzoga z’inkorano zitemewe.
IP Kanamugire yongeyeho ko uretse guteza amakimbirane, ibiyobyabwenge bituma ababinyoye bakora ibyaha birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’urugomo.
Yavuze ko biteza kandi uburwayi ubinywa ndetse n’ubukene kuko iyo abifatanywe birangizwa kandi agafungwa no gucibwa amande.
Yagize ati:"Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntirigira ingaruka mbi ku warikorewe gusa ahubwo zigera no kumuryango we, ndetse n’abaturanyi be kuko dufashe urugero, intonganya n’imirwano hagati y’abantu biteza umutekano muke muri rusange aho bayagiranye, akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kumva ko urugamba rwo kurirwanya no kurikumira rumureba".
Nanone IP Kanamugire yagize ati:"Abantu bashobora kudahuza ku ngingo runaka. Umwanzuro si ukwiharina ahubwo abafitanye ibibazo bakwiye kwegera Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zirimo iz’ubutabera n’ubuyobozi bw’ibanze kugira ngo zibakiranure n’abo babifitanye aho kwihanira nk’uko uriya mugore yabigenje."
Yasoje asaba abantu kwirinda igikorwa icyo aricyo cyose kinyuranyije n’amategeko no kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe yatuma gikumirwa kandi yatuma hafatwa abagikoze cyangwa abategura kugikora.
Kinyarwanda
English











