Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kwirinda no gufatanya kurwanya ruswa

Gukumira no kurwanya ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere, akaba ari yo mpamvu ikomeje gukangurira abaturarwanda kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya.

Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa ry’abagabo babiri bagerageje guha ruswa abapolisi bari ku kazi mu karere ka Musanze ku itariki 22 Nzeri kugira ngo be kuryozwa kunyuranya n’amategeko.

Abo ni Sebera Vedaste wagerageje gutanga ruswa y’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda na Mujyanama Faustin wagerageje gutanga ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko Sebera yagerageje kuyitanga nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ifite nomero ziyiranga RAB 178A nta cyemezo cy’uko yakorewe isuzuma ry’ubuziranenge.

Yakomeje avuga ko Mujyanama yagerageje kuyitanga nyuma yo gufatwa atwaye moto idafitiwe ubwishingizi ifite nomero ziyiranga RB 419L.

Mu butumwa bwe, IP Gasasira yagize ati:" Ufatiwe mu cyaha akwiriye gutegereza icyo amategeko ateganya aho kongera icyaha ku kindi atanga ruswa cyangwa  ikindi kinyuranije n’amategeko."

Yavuze ko  bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rikomeje.

Ku bijyanye n’ingaruka za ruswa, IP Gasasira yavuze ko idindiza iterambere n’ubukungu kubera ko serivisi ihinduka igicuruzwa; aho bamwe batanga ikiguzi kugira ngo bayihabwe, kandi ubusanzwe ari uburenganzira, ndetse ko abandi bayitanga kugira ngo bayihabwe (serivisi) mu buryo butubahirije amategeko.

Yasabye buri wese kwirinda ruswa y’uburyo bwose no kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru yatuma ikumirwa no gufata abayaka, abayakira ndetse n’abayitanga.

Umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.