Polisi y'gihugu ikomeje gukangurira abanyarwanda hirya no hino mu gihugu kurangwa n'imyitwarire myiza birinda ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi byaha bifitanye isano nayo cyane cyane muri iki gihe igihugu kiri mu cyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 21, Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ibi Polisi y'u Rwanda ibitangaje mu gihe mu karere ka Gasabo umurenge wa Kimihurura umugabo witwa Gasago Theogene w'imyaka 39 yabwiye umugore we amagambo amusesereza amubuza kujya mubiganiro ubwo bahuriraga mu marembo atashye umugore nawe yerekeza mu biganiro akamubwira ngo ntacyo ajya kumara mu biganiro nabanze ateke barye niko guterana amagambo yo gucyurirana. Ubu Theogene akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera.
Kugeza ubu hirya no hino mu gihugu hari abanyarwanda bakomeje kugaragarwaho ingengabitekerezo ya Jenoside, n'ibindi bikorwa by'iterabwoba no guhohotera abacitse ku icumu, hakaba hamaze gufatwa abantu bagera kuri 26.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent Modeste Mbabazi yavuze ko ingengabitekerezo ari icyaha gihanirwa n'amategeko, akaba asaba abaturage kujya bitabira ibikorwa bayateguwe na Leta kandi bakubaha amabwiriza aba yashyizwe cyane cyane muri iki gihe cy'icyunamo.
Ingingo ya gatatu y'itegeko No 84/2013 ryo kuwa 11/09/2013 ryerekeye icyaha cy'ingegabitekerezo ya jenoside n'ibindi byaha bifitanye isano nayo isobanura Ingengabitekerezo ya jenoside nk'igikorwa gikozwe ku bushake kibereye mu ruhame byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo cyatuma umuntu agaragaraho imitekerereze ishingiye ku moko, idini, ubwenegihugu cyangwa ibara ry'uruhu hagamijwe: kwimakaza ikorwa rya jenoside; gushyigikira jenoside. Umuntu wese, ukora ibi bikorwa, aba akoze icyaha cy'ingengabitekerezo ya jenoside.
Icyaha cy'ingengabitekerezo ya jenoside gihanwa n'ingingo y'135 y'igitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda. Ahanisha igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka icyenda n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri miliyoni imwe.
Kinyarwanda
English











