Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kwirinda gukora ku kintu cyose bakeka ko ari igisasu ndetse no kukivana aho kiri

Ushobora kuba udafite ubumenyi ku bwoko bw’ibisasu n’uko bisa ariko na none birashoboka ko wabibona mu gihe uri mu bikorwa byawe bya buri munsi.

Wabibona  uragiye nk’uko wabitaburura uri guhinga cyangwa usiza ikibanza.

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kwirinda gukora ku kintu cyose bakeka ko ari igisasu, kugifataho,kukivana aho kiri,kugikinisha ndetse no kugikoresha ku buryo ubwo aribwo bwose dore ko bamwe bashobora no kubyitiranya n’ibyuma bisanzwe.

Ubu butumwa buje bukurikira inkuru ibabaje yabaye ku itariki 31 Ukoboza, umwaka ushize, aho gerenade yaturikiye mu rugo  mu karere ka Ngororero ikica abana  batatu igakomeretsa umwe, bose bo mu muryango umwe.

Nubwo bimeze bitya,Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bakurikiza inama ku kwirinda ibisasu, ibi bikaba bituma hirindwa ingaruka zifitanye isano nabyo harimo gukomereka,kumugara ndetse no kubura ubuzima.

Urugero ni urwo ku itariki 3 Mutarama,uyu mwaka,aho abaturage batatu bo turere twa Gasabo na Nyagatare babonye ibisasu icyenda byo mu bwoko bwa gerenade ubwo bari mu mirimo yabo birinda kubikoraho ndetse no kubivana aho byari biri ahubwo bashyira ikimenyetso ku mpande z’aho byari biri maze  bihutira kumenyesha inzego zishinzwe umutekano zaje zibivanaho.

Indwi muri izo grenade zatahuwe mu murenge wa Rukomo muri Nyagatare n’umuturage wakuraga amabuye muri aka gace yo kwubaka inzu mu gihe ebyizi zindi zabonywe mu murenge wa Rusororo muri  Gasabo ku gasozi n’abaturage babiri  bari mu mirimo yabo inyuranye.

SP Mbabazi yasabye abaturarwanda kwirinda gutunga imbunda ku buryo bunyuranyije n’amategeko kandi yibutsa ko nta nkurikizi ku uzitanze ku bushake.