Ni nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Ngororero na Nyagatare ifashe ikanafunga abagabo babiri bose bakekwaho gukoresha amafaranga y’amiganano.
Uwa mbere yitwa Twahirwa Théoneste w’imyaka 35 y’amavuko, utuye mu kagari ka Karinge, umurenge wa Hindiro, akarere ka Ngororero, aho ku bufatanye bwa Polisi ihakorera n’Inkeragutabara,ku italiki ya 25 Gicurasi mu gitondo, hakozwe umukwabu maze bamusangana inoti enye z’ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda z’amiganano, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabaya mu gihe iperereza rikomeje.
Undi ni Rwamurinda Alexis w’imyaka 26 wo mu kagari ka Nyagatare, umurenge wa Nyagatare, akarere ka Nyagatare, wafatanywe inoti 3 z’amafaranga 5000 n’izindi 3 za 2000 y’u Rwanda , aho yari mu kabari ku mugoroba w’italiki ya 24 Gicurasi,ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.
Ifatwa ry’aba bombi rikaba ryaraturutse ku baturage batanze amakuru ko abo basore bafite ayo mafaranga y’amakorano, bityo ku bufatanye n’abaturage bagahita batabwa muri yombi. Polisi ikaba itangaza ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane inkomoko y’aya mafaranga.
Senior Superintendent Alphonse Zigira, uyobora Polisi mu karere ka Ngororero agira inama abaturage kwitondera amafaranga bakira cyane cyane amashya, kuko iyo batabikoze aribo bisanga bayakoresha bityo iyo bayafatanywe aribo babihanirwa nyamara abayakoze n’abayazanye mu giturage bigaramiye, akaba akangurira abaturage kuba maso bafatanyije n’inzego z’umutekano.
Yagize ati: "Gutangira amakuru ku gihe bituma icyaha gikumirwa cyangwa uwagikoze agafatwa vuba. Amafaranga y’amiganano atesha agaciro ifaranga ry’igihugu, ibi bikaba bigira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo, kandi iyo bigenze bityo, bigira n’ingaruka ku baturage. Ni ngombwa rero gusenyera umugozi umwe mu kubirwanya dutanga amakuru ku gihe ku babikora cyangwa abategura imigambi yo kubikora."
Yongeyeho kandi ko ufatiwe muri bene kiriya cyaha ndetse n’ibindi muri rusange afungwa akanacibwa amande byose bikadindiza iterambere rye n’iry’umuryango we muri rusange. Abantu bakaba rero bakwiye gukora aho gutega kubeshwaho n’indonke ziturutse ku cyaha.
Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ihanisha igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y’u Rwanda.
Iya 602, ivuga ko, umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).
Kinyarwanda
English











