Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y'u Rwanda irakangurira abaturarwanda gutinyuka kuvuga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore  ni ikibazo ibihugu byinshi n’isi muri rusange bihanganye nabyo

Imibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF, igaragaza ko abagore bari hagati y’imyaka 15 na 44, bahitanwa cyangwa bamugazwa n’ihohoterwa kurusha kanseri, malariya, impanuka cyangwa intambara, ivuga kandi ko umugore umwe kuri batanu  afatwa ku ngufu cyangwa bigeragezwa nibura inshuro imwe mu buzima bwe.

Impungenge kandi zigaragazwa ni uko ihohoterwa ryinshi rikorerwa igitsinagore mu miryango myinshi ituye isi ritavugwa, ibyo bikaba bitiza umurindi abakora ibi byaha.

Umuyobozi w’ ishami rirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Polisi y’u Rwanda, Superintendent Beline Mukamana, avuga ko gushishikariza abaturage gutinyuka kuvuga ihohoterwa ribakorerwa cyangwa rikorerwa abandi ari imwe mu ntwaro zikomeye mu kurwanya iki kibazo.

SP Mukamana agira ati:” Polisi y’u Rwanda ntihwema gukangurira abaturage gutinyuka kuvuga ku ihohoterwa aho ribaye hose. Twabonye ko mbere abantu bari bafite ubwoba bwo kuvuga ibyababayeho, ariko aho dutangiriye ubukangurambaga, abantu baratinyutse kandi bifasha Polisi kugenza ibyo byaha no kugera ku bikorwa bifatika n’abanyabaha bagashikirizwa ubutabera.”

Muri Werurwe uyu mwaka, hakiriwe ibirego by’ihohoterwa 289, mu ri Mata bigera kuri 295, hakirwa 317 muri Gicurasi 2015. Muri ibi birego, gufata ku ngufu  byari 113 muri Werurwe, 105 muri Mata n’ibirego 134 muri Gicurasi.

Polisi ariko ikaba yishimira ko abantu batakigira ubwoba bwo kuyibwira ibyababayeho kandi batagiterwa ubwoba b’ababahohoteye, ari nabyo bituma bakurikiranwa n’amategeko.

Ni muri urwo rwego kandi, kuri uyu wa kabiri taliki 30 Kamena 2015, SP Mukamana, hamwe na sitasiyo  ngendanwa ya Polisi, bagiye mu karere ka Kamonyi, mu murenge wa Karama, umudugudu wa Bunyonga, aho bakiriye ibirego bitandukanye , nyuma baganira n’abaturage ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gushakira hamwe umuti w’ibibazo ritera.

Mu nama yabagiriye, SP Mukamana yakanguriye urubyiruko by’umwihariko ku kuba intangarugero mu miryango yabo  mu kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose kandi batinyuka kuribwira Polisi aho ryabaye hose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama, Bwana Francois Sebagabo, yashimiye Polisi ku bunyamwuga ikorana cyane mu bibazo by’ihohoterwa kandi ahamagarira abaturage kugirana ubufatanye na Polisi muri byose.