Kuwa kabiri tariki ya 24 ukwakira2014 mu mudugudu wa kivumu akagari ka Nengo, umurenge wa wa Gisenyi mu karereka Rubavu hafashe urumogi.
Murukerera rwo ku italiki yavuzwe harugu,Polisi ikorera muri karere ka Rubavu yafashe Nshimiyimana Innocent,w'imyaka32 afatanwa urumogi 45kg arucishije mu kivu afashwe avuga ko banyirarwo ari abitwa Mavubi Patrick w'imyaka 30 wo mukagari ka Mbugangari umurenge wa Gisenyi na Murekatete Francine w'imyaka 39, bakimara gufatwa bakaba banatanze ruswa ingana n’ibihumbi mirongo ine y’u Rwanda 40000fr n’amadorari 25 y’amanyamerika na Telephone igendanwa babiha abapolisi n’abasirikali bari ku irondo ubu abafashwe hamwe n’ibyo bafatanywe bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi Gisenyi polisi
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburrengerazuba Supt. Emmanuel Hitayezu ,arasaba abaturage bose gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu baturage (cyane urumogi), kuko ibifatwa hafi ya byose biba byaturutse mu turere duturanye n’imipaka. Yibukije kandi ko icyaha cya ruswa ari kimwe mubyo polisi y’u Rwanda yashyizemo ingufu mukurwanya bityo uwo ari we wese ugifatiwemo agomba gukurikiranwa n’amategeko.
Supt.Hitayezu arasaba kandi abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko nk’uko akomeza abivuga, nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.
Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo
ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo muburyo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) .
Kinyarwanda
English











