Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kwirinda gukora ku kintu bakeka ko ari igisasu

Abantu bamwe, kubera ubumenyi buke ku bijyanye n’ibisasu, bashobora kubifataho, kubivana aho biri,  cyangwa bakabikinisha, cyane cyane abana, babyitiranya n’ibyuma bisanzwe.

Mu kubikoraho, bishobora guturika maze bikangiza ibintu bitandukanye, ndetse bigakomeretsa no guhitana ubikozeho, rimwe na rimwe n’abari hafi ye, akaba ariyo mpamvu Polisi y’u Rwanda ikangurira abaturarwanda kwirinda gukora kuri bene ibyo bintu.

Hagat’aho, Polisi y’u Rwanda irashima abaturage bakurikiza aya mabwiriza n’inama, ibyo bikaba bituma hirindwa ingaruka mbi zo gukora ku bisasu.

Urugero n’aho ku itariki 3 Kamena 2015, umuturage wo mu kagari ka Kankuba, mu murenge wa Mageragere, mu karere ka Nyarugenge, yabonye gerenade mu murima we, ntiyayikoraho, ahubwo ahita amenyesha inzego zibishinzwe, ziraza riyikuraho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi yashimiye uwo muturage maze asaba n’abandi kujya babigenza gutyo.

Yagize ati:"Niba ubonye icyuma ukeka ko ari igisasu, shyira ikimenyetso cy’imbuzi cy’igitambaro gifite ibara ritukura hafi y’ahantu wakibonye kandi wihutire kubimenyesha inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi bw’ibanze kugira ngo kihavanwe mu maguru mashya".

SP Mbabazi yakanguriye by’umwihariko abana kudakina n’icyuma babonye icyo aricyo cyose kuko gishobora kuba ari igisasu.

Yibukije abaturage muri rusange ko nta nkurikizi ku muntu utanze imbunda n’ibisasu ku bushake.

Ingingo ya 671 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko, umuntu wese utunga intwaro, uyitiza, uyitanga, uhindura ibimenyetso byayo mu buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu  kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu kugeza kuri miliyoni eshatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese winjiza, utunda, ucuruza,ukora n’ukwirakwiza,mu buryo butemewe n’amategeko, ku buryo ubwo ari bwo bwose intwaro cyangwa ibice byazo, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu.

Iyo ibyaha bivugwa mu gika cya mbere n’icya 2 by’iyi ngingo bikozwe ku rwego mpuzamahanga, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni eshanu.