Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kwirinda ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ubu butumwa buje bukurikira inkuru ibabaje aho ku itariki 4 Kamena 2015 umugabo uri mu kigero cy’imyaka 23 yitabye imana nyuma yo kugwirwa n’itaka ubwo we n’abandi bagabo bane bari hamwe nawe bacukuraga amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu kagari ka Rurangazi, mu murenge wa Nyagisozi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, CSP Hubert Gashagaza yavuze ko uretse uwo witabye Imana , abo bandi bane bari hamwe nawe bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 21 na 33 bakomeretse bakaba bari kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Mweya.
Yagize ati:"Uko ari batanu bigabije Ikirombe cyari cyarahagaritswe n’urwego rubifitiye ububasha kugira ngo aho iyo mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yakorwaga na Hivilla Mining Company habanze hatunganywe, maze batangira gucukura ari nabwo umwe muribo yagwiriwe n’itaka ahita yitaba Imana".
CSP Gashagaza yakomeje agira ati:" Abantu bakwiye kwirinda bene biriya bikorwa no kubirwanya kuko, uretse kuba binyuranyije n’amategeko, bishyira mu kaga ubuzima bw’ababikora nk’uko byagendekeye bariya batanu".
Yibukije kandi abaturage ko amabuye y’agaciro ari umutungo w’igihugu, bityo ko kuyacukura bisaba uburenganzira butangwa n’inzego zibishinzwe, aha akaba yaragize ati:"Kuba umuntu yatahura amabuye y’agaciro mu murima we ntibimuha uburenganzira bwo kuyacukura, agomba kubihererwa uburenganzira".
Ingingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kinyarwanda
English











