Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kutishora mu bikorwa byo kwangiza ibidukikije

Kuwa gatandatu taliki ya 02 kanama  mu gihe cya saa mbiri z’ijoro mukagari ka Mututu umurenge wa Busoro akarere ka Nyanza Bane batawe muri yombi bazira kwangiza ibidukikije aho bafashwe batema ibiti byitwa kabaruka.   

Aba bagabo bane aribo Gatebuke Kayiro w’imyaka 17 y’amavukoNzabahimana Bohneur w’imyaka 32 Niyomugisha Charles w’imyaka 25 na Mudenge Antoine w’imyaka 30 hamwe n’ibyafatiriwe ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Busoro.

Muri iki gihe rero cy’impeshyi,Polisi y’u Rwanda ikaba igira inama abantu bose kutishora mubikorwa byo kwangiza bidukikije harimo gutema amashyamba kuburyo butemewe rimwe na rimwe bakanatwikaa n’ibindi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo akaba n’umugenzacyaha muri iyi ntara Chief Superitendent of Police (CSP) Hubert Gashagaza, we yagarutse ku buremere bw’ibyaha abangiza ibi biti bakora, avuga ko ubwabo babikora mu buryo bwa magendu no kwica amategeko arengera ibidukikije ndetse n’ayo gukora ubucuruzi butemewe.

CSP Gashagaza yashimiye ubufatanye burangwa hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage mu guhashya abangiza ibidukikije  kuko ari nabwo bwatumye bamwe mu babyangizaga batabwa muri yombi.

Yasoje asaba abaturage gukomeza gufatanya na Polisi mu guca burundu ubucuruzi bw’ibi biti, ndetse nabo ubwabo bakirinda kwangiza ibidukikije muri rusange.