Kwangiza ibidukikije ni kimwe mubigira ingaruka kumihindagurikire y’ibihe n’ikirere kandi bikagira ingaruka kubukungu bw’igihugu ndetse no kumibereho y’abantu.
Ibi Polisi y’u Rwanda irabitangaza kuko mu karere ka Gatsibo ,umurenge wa Kabarore,akagari ka Simbwa yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna ifite pulake RAA 568 ipakiye ibiti by’umushikiri bingana n’ibiro 1000.
Iyi modoka ikaba yaritwawe n’uwitwa Innocent Ntibanganyimana w’imyaka 32 na Safari Evariste nawe w’imyaka 32 y’amavuko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’iburasirazuba, Inspector of Police, Emmanuel Kayigi,aragira inama abantu batema ibiti by’umushikira bibwira ko bagiye kubikuramo amafaranga atari byiza kuko bangiza ibidukikije.
Yavuze ko Polisi itazihanganira umuntu uwo ariwe wese wangiza ibidukikije cyane cyane abangiza ibiti by’umushikiri bihanirwa n’amategeko y’u Rwanda.
Arasaba kandi buri mu nyarwanda gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya abantu bose bari muri bene ubu bucuruzi bw’ibiti by’umushiri, binyuze mu guhanahana amakuru ku gihe kugira ngo abacyekwaho ibi byaha batabwe muri yombi kandi bashyicyikirizwe ubutabera.
Kinyarwanda
English











