Polisi y’u Rwanda irasaba abanyamaguru nyura ahabugenewe birinda guca mu busitani bukikije cyangwa bugabanya umuhanda mo kabiri cyane cyane mu mujyi wa Kigali, kuko bibangamira isuku y’abawutuye, iy’abawukoreramo ndetse n’iy’abawugendamo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare aratangaza ko muri iyi minsi hari abantu basigaye banyura muri ubu busitani, akaba abibutsa ko bihanwa n’itegeko. Aha yagize ati:” Hari abanyamaguru ndetse na bamwe mu bamotari, badukanye umuco mubi wo kunyura mu busitani ndetse n’abamotari basigaye bakatira muri twa duhanda twagenewe abanyamaguru, ibi ni ukwangiza ibidukikije, turasaba buri wese gukomeza kubungabunga isuku, tuba muri Kigali isukuye”.
Ufashwe anyura mu busitani mu mujyi wa Kigali, ahanishwa amande y’ibihumbi icumi(10.000Frw), nk’uko biteganywa n’amabwiriza y’isuku no kurengera ibidukikije mu mujyi wa Kigali.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’umujyi wa Kigali, batangije gahunda y’isuku n’isukura aho bakangurira abaturage kwita ku isuku barushaho kurengera ibdukikije.
ACP Gatare yakomeje avuga ati:” intego ni ugutera ibyatsi n’ibiti by’umurimbo hagati y’imihanda mishya no gutunganya kurushaho ndetse no gufata neza ubusitani busanzweho.Ni ngombwa rero ko buri wese agira uruhare mu kurwanya aba banyura mu busitani basenya ibyagezweho, babashishikariza kunyura ahabugenewe mu kwambukiranya imihanda”.
Kigali ni umwe mu mijyi izwiho kurangwa n’isuku muri Afurika.
Kinyarwanda
English











