Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irakangurira abantu kwirinda inkonzi z’umuriro

Inkongi z’umuriro ni zimwe mu mpanuka ziri kugaragara muri iyi minsi cyane cyane muri iki gihe  twegereje igihe cy’impeshyi.

Biragaragara ko hari n’impanuka z’inkongi z’imiriro zibasira amazu y’abaturage cyane ko ahanini usanga nabo baba babigizemo uruhare ,nko gusiga buji yaka mu nzu, kubaka inzu mu gihe cyo gushyiramo amashanyarazi ugafata umuntu udafite  ubumenyi mu by’umuriro akaba ariwe aha ako kazi nacyo ni kimwe mu bishobora gutera inkongi y’umuriro, bityo inzu yose ikaba yagurumana ndetse n’abantu bakaba bahasiga ubuzima.

Urugero rwa hafi  ni aho mu ijoro ry’itariki ya 28 Kamena mu karere  ka Nyarugenge ,umurenge wa Nyakabanda aho inzu yuwitwa Ali Gasana w’imyaka 38 yafashwe n’inkongi  y’umuriro igahiramo ibintu bitandukanye.

Impamvu yateye iyo inkongi bikaba bakekwa ko ari insinga z’inzu bashyizemo nabi.

Ishami rya Polisi rishinzwe gutabara abari mu kaga no kuzimya inkongi z’umuriro rikaba ryahise ritabara.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe gutabara abari mu kaga no kuzimya inkongi Senior Superintendent of Police (SSP) Jean de Dieu Gashiramanga akaba asaba abubaka amazu bashaka gushyiramo umuriro w’amashanyarazi, guha ako kazi ababifitiye ubumenyi, kandi bakabikorana ubuhanga.

Yongeye kwibutsa kandi abantu gukomeza kugira uruhare mu kwirinda inkongi z’umuriro bafatanya mu kuzikumira, kandi birinda ibintu byose  byatuma izo nkongi  zibaho

SSP Gashiramanga arasaba kandi abantu gutunga ibikoresho byabugenewe mu kuzimya inkongi z’umuriro bizwi nka”kizimyamwoto” kugira ngo ziramutse zinabayeho habeho ubutabazi bwihuse kandi bakihutira guhamagara ishami rya Polisi rishinzwe gutabara abari mu kaga no kuzimya inkongi z’umuriro kuri 0788311120.