Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abanyarwanda kwirinda icyaha cyo kwihekura, kuko ari igikorwa kidakwiriye ikiremwamuntu, ikindi kandi kikaba ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Ubu butumwa buje nyuma y’aho kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Werurwe, mu karere ka Rubavu umurenge wa Busasamana uwitwa Uwamahoro Josiane w’imyaka 20 abyaye umwana agahitamo kumwica akamujugunya mu bwiherero abifashijwemo n’uwitwa Mujawamariye Speciose w’imyaka 28.
Polisi ikorera mu karere ka Rubavu yatangaje ko abaturage bamaze kumenya ayo mahano yakozwe n’abo bagore, bakuye urwo ruhinja mu bwiherero barujyana ku bitaro bya Gisenyi kugirango rukorerwe isuzuma. Abo bagizi ba nabi ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu gihe iperereza rikomeje.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyaha bikorerwa mu ngo n’ibikorerwa abana muri Polisi y’u Rwanda ( Anti- GBV and Child Protection Directorate) Superintendent of Police (SP) Belline Mukamana yavuze ko ibyaha nk’ibi bikomeje gukorwa n’ubwo Leta y’u Rwanda muri rusange na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko badahwema kwibutsa abanyarwanda kubyirinda.
Aha akaba yagize ati:” Nta gisobanuro cyo kwihekura umuntu akwiye gutanga kuko usanga hari abakobwa bavuga ko bajugunye abana babo kuko babyaye bibagwiririye kandi nta bushobozi bafite bwo kubabonera ibyangombwa”.
Yakomeje avuga ko abakobwa bakwiye kwirinda gusama inda zitateganyijwe, anavuga ko mu gihe habayeho gusama mu buryo butateguwe, umuti atari ukwihekura kuko ubwabyo ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi n’uwo mwana uba uvukijwe ubuzima aba agomba kubaho kuko ari amaboko y’igihugu, aboneraho n’umwanya wo gusaba abasamye inda zitateguwe kuzibyara, kuko Leta n’abafatanyabikorwa bayo biteguye gufasha uwabyaye adafite ubushobozi bwo kumurera.
SP Mukamana yakanguriye abantu bose gukorana na Polisi, bayiha amakuru ku byaha nk’ibi bikorerwa abana kugirango ababigizemo uruhare bashyikirizwe inzego z’ubutabera.
Imibare ituruka mu ishami rishinzwe kurwanya ibyaha bikorerwa mu ngo n’ibikorerwa abana (Anti- GBV and Child Protection Directorate), igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2012 kugeza mu mwaka wa 2014, byibura buri mwaka hagati y’abantu 40 na 50 bakurikiranyweho icyaha cyo kwihekura, abandi hagati ya 23 na 25 bakurikiranwaho icyaha cyo guta umwana.
Ingingo ya 143 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko umubyeyi cyangwa umwishingizi wihekura ahanishwa igifungo cya burundu, naho ingingo ya 231 ihanisha umubyeyi cyangwa umwishingizi uta umwana ahantu hagaragara cyangwa ubikorersha undi, umutererana cyangwa ubikorersha undi akaza kuboneka, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20,000Frw) kugeza ku bihumbi ijana (100,000Frw).
Izo ngingo zinavuga ko umubyeyi cyangwa umwishingizi uta umwana ahantu hatagaragara akaza kuboneka ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu (5) kugeza kuri irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50,000Frw) kugeza ku bihumbi Magana abiri (200,000Frw).
Kinyarwanda
English











