Polisi y’u Rwanda yongeye gusaba abantu kwirinda gutwika amashyamba kuko ari kwangiza ibidukikije, n’ibikorwa remezo
Ibi Polisi ibitangaje ny’uma y’aho ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Nyakanga inkongi y’umuriro yibasiye parike ya Nyungwe.
Nk’uko Umuvugizi wa Polisi Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare yabitangaje, iyi nkongi y’umuriro yahereye hafi ya santeri y’ubucuruzi ya Gatare, hafi y’aho abarinda iyi parike ya Nyungwe bacumbitse.
Akaba yagize ati:”Iyi nkongi yatangiye hafi saa moya z’umugoroba, nibwo Polisi, ingabo abarinzi ba Parike n’abaturage begereye ishyamba bajimije iyo nkongi ariko ikaba yari imaze kwangiza hafi hegitari imwe y’ishyamba”.
Bikaba bivugwa ko iyi nkongi yatewe n’abantu bataramenyekana barimo guhakura mu buryo butemewe n’amategeko, ariko Polisi y’u Rwanda ikaba ikomeje iperereza ngo ababigizemo uruhare bamenyekane banatabwe muri yombi nk’uko ACP Gatare yabitangaje.
Yanasabye abantu kwirinda gutwika ibyatsi no kwirinda kujugunya amasegereti aho babonye hose kuko bishobora gutera inkongi z’umuriro.
Kinyarwanda
English











