Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irakangurira abantu kutishora mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro ku buryo butemewe n’amategeko

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda basanzwe bacukura  amabuye y’agaciro , ko n’ubwo baba bafite uburenganzira bwo kuyacukura ariko babikora  banarengera ibidukikije.

 Ubu butumwa buje bukurikira inkuru ibabaje aho ku itariki 13 Ugushyingo 2015 umugabo uri mu kigero cy’imyaka  32 yitabye imana nyuma yo kugwirwa n’itaka ubwo yacukuraga amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu murenge wa Kayenzi , mu karere ka Kamonyi, agahita apfa

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y'Amajyepfo,  Chief Inspector of  Police (CIP) Andre Hakizimana,  arakangurira abaturage kwirinda gucukura amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranije n'amategeko, kuko, uretse kuba ari icyaha, bishyira ubuzima by'ubukora mu kaga. CIP Hakizimana yagize ati: “Abantu bakwiye kwirinda ibi  bikorwa no kubirwanya kuko, uretse kuba binyuranyije n’amategeko, bishyira mu kaga ubuzima bw’ababikora nk’uko bikunze kugendekera ababikora kuko akenshi baba badafite n’ibikoresho, hagira impanuka na ntoya ibabaho igahitana ubuzima bwabo.”

Yakomeje agira ati:"Gucukura amabuye y'agaciro bisaba uburenganzira. Hari uburyo acukurwa ku buryo bwemewe n'amategeko. N'ubwo wayatahura mu murima wawe, ntibiguha uburenganzira bwo kuyacukura nta burenganzira”. Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y'Amajyepfo yasabye kandi amasosiyete n’abandi bafite ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro guha ubwishingizi abakozi babo kugira ngo mu gihe habayeho ibyago babe babona ibyo amategeko abagenera.

Yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha no gukomeza guha Polisi amakuru ku gihe yatuma bikumirwa cyangwa hagafatwa ababikoze.

Ingingo ya 438 y'igitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y'ubushakashatsi cyangwa iy'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n'amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu  kugeza ku mwaka umwe n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.